Umunsi wa 10 wo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda, Dr Frank Habineza yagarutse mu ntara y’Uburengerazuba yaherukagamo ku wa 29 Kamena 2024, ubwo yari ku Kabaya mu karere ka Ngororero.
Uyu mukandida w’ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda n’abakandida baryo mu matora y’abadepite biyamamarije mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Mu karere ka Rusizi bakiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, muri Nyamasheke bakirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal.
Aba bayobozi bombi babahaye ikaze no kugubwa neza muri utu turere twombi, banasaba abaturage bari aho gutega amatwi neza ibyo babwirwa n’abakandida bose barimo n’uyu Frank Habineza, bakazatora bakurikije uzaba yarushije abandi ibitekerezo bibanyuze.
Aha kubera ko ari igice cy’ubushabitsi, abaturage bari bategereje kumva icyo avuga ku bucuruzi cyane cyane ubwambukiranya imipaka, imisoro ihanitse bamwe batabasha kwigondera bagahomba n’ibindi.
Dr Frank Habineza, nyuma yo kubabwira ibyagiye bikorwa ku buvugizi bwe bigahindura imibereho yabo nk’uko yanabivuze ahandi hose yanyuze yiyamamaza birimo ibijyanye n’ubuvuzi, izamurwa ry’imishahara y’abarimu, abasirikare n’abapolisi n’ibindi; yababwiye ko yagarutse kubasaba amajwi, bazamutora akazabakemurira byinshi birimo kugabanya imisoro ikomeje kubabera imbogamizi, kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kunoza imibanire n’abaturanyi.
Yavuze kandi ko ibyo gufunga imipaka bizavaho burundu, nubwo ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu cyabaho, ariko gupyinagaza abaturage hafungwa imipaka bikavaho.
Ku misoro yagize ati: “Tuzagabanya umusoro ku nyongeragaciro (TVA), ibiciro by’ibikenerwa by’ibanze nk’isukari n’ibindi bigabanuke, kuko uwo musoro tuzaba twawukuye kuri 18% ukagera kuri 14%. Igabanya ry’imisoro rizatuma n’abacuruzi bacuruza neza, badatekereza kujya gukorera mu bindi bihugu”.
Yanavuze ko azaca akarengane mu bucuruzi, utatanze umusoro ntafungwe kuko kumufunga atari cyo cyaba igisubizo.
Ku bucuruzi bwambukiranya imipaka bwo yagize ati: “Nk’ubu mwe muturiye RDC n’u Burundi, hari ibibazo bihari, binatuma nko ku ruhande rwa RDC abakoreyeyo bataha kare, u Burundi bwo bukaba bwarawufunze. Twe tuzashyiraho politiki yo kubana n’amahanga mu mahoro, tunashyireho amasezerano ahuza ibihugu, iby’ifingwa ry’imipaka rya hato na hato buveho, abacuruzi bakore mu mutuzo”.
Habineza yabwiye abaturage ba Rusizi na Nyamashe basanzwe bakora ubucuruzi ko ibyo ababwira ari ukuri bijyanye no kuba ishyaka rye ritabeshya, abasaba kumutora gusa ibindi bikazikora ku buryo n’abahunze imisoro bazagaruka bihuta, kuko icyabirukansaga kizaba cyarangiye.
Yabijeje kandi ko Azananoza uburobyi n’ubucuruzi bw’isambaza, kubaho kw’impushya zo gutwara ubwato, bugatwarwa kinyamwuga, n’ibindi.
Uyu munyapolitiki yabijeje n’ibindi birimo uruganda rutunganya ifumbire y’imborera, kongera uburyo bwo kwihaza mu biribwa ku buryo kurya 3 ku munsi bitazaba bikiri umugani.
Yanongeye kandi gushimangira ko azakemura ikibazo cy’iminsi 30 y’igifungo kitagira bimenyetso ikavamo imyaka myinshi, n’ibindi.
Nyuma y’iyi migabo n’imigambi, abaturage b’utu turere twombi BWIZA yaganirije bayitangarije uko bayakiriye.
Nsengiyumva Théophile wo mu karere ka Rusizi yagize ati: “Atugereye ku ngingo rwose kuko ino hari abacuruzi bagiye gukorera mu bindi bihugu nka Zambia, Mozambique, n’ahandi bahunga imisoro ihanitse. Nayigabanya nzi neza ko bazagaruka bagakorera hano. Aravuga neza rwose”.
Nyiramana Félicité ucururiza i Nyamasheke we yagize ati: “Icyo guca gufunga imipaka yavuze nk’abacuruzi twacyakiriye neza cyane, kuko tugihahirana neza n’abaturanyi, Rusizi na Nyamasheke twari tumeze neza. Aho u Burundi bufungiye imipaka n’imikoranire na RDC igasa n’izambye kubera imibanire mibi y’ibihugu byombi ubukene bwaratwinjiranye cyane. Iri jambo ryatunyuze bitavugwa.”
Abaturage bahuriza ku kuba ubucuruzi bunogejwe, utu turere twombi twabamo amafaranga menshi cyane, bakavuga ko bakora cyane ariko imisoro ihanitse igakomeza kubabera nk’urusyo ku mugongo, ibituma bahora mu butindi kandi bakora.
Bavuga ko imisoro igabanutse, ifaranga ryaba ryinshi mu baturage.
Biteganijwe ko umunsi wa 11 wo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza akomereza mu turere twa Rubavu na Nyabihu muri iyi ntara y’uburengerazuba.


