Ibihugu by’Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye kutitabira igikorwa cy’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihugu byiheje muri uyu muryango mu gihe kitageze no ku cyumweru ibishimangira ko byaba bishaka kwikura muri uyu muryango.
Kuva kuri uyu wa 13 Kamena 2024, Mu Rwanda hari kubera amahugurwa y’ingabo zo mu bihugu by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, ni amahugurwa agamije kongerera izo ngabo ubunararibonye mu bikorwa kugarura amahoro, kurwanya ibiza ndetse no guhangana na ba rushimusi b’amato.
Abitabiriye aya mahugurwa bose hamwe akaba ari abasirikare bagera ku 1130 na bamwe mu basivile bafite aho bahurira na biriya bikorwa amahugurwa azibandaho. Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzaniya nibyo byitabiriye aya mahugurwa.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Uburundi byiheje muri aya mahugurwa mu gihe no ku wa 07 Kamena 2024 nabwo byari byiheje mu nama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Hari abahuza uku kwiheza kw’ibi bihugu no kuba byaba byose bifite umugambi wo kwivana mu muryango wa EAC ahanini biturutse ku kuba byose bihuriza ku kutemeranya n’umurongo uyu muryango wahaye ikubazo cy’intambara iri mu burasirazuba bwa DRC hagati y’ingabo z’icyo gihugu zifatanya n’iz’Uburundi, iza SADC, FDLR na Wazalendo mu kurwanya gusa umutwe wa M23.
Abo muri Leta ya Congo bashinja uyu mutwe wa M23 ko uterwa inkunga n’u Rwanda na Uganda.
Igihugu cy’Uburundi ni cyo abasesenguzi bemeza ko cyabaye imbarutso yo kudahuza kw’ibihugu bya EAC biturutse ku kuba cyaraciye inyuma icyemezo cy’ibindi bihugu byo mu muryango cyo kohereza ingabo kugarura amahoro muri DRC cyo kikohereza izindi kurwana ku ruhande rwa FARDC ibyaje gutuma ubwo butumwa bwa EAC bunanizwa busoza ntacyo bugezeho.
Igihugu cya Tanzaniya cyo kugeza ubu gifatwa nk’igifashe impu zombi kuko n’ubwo kikitabira ibikorwa bya EAC, kinafite ingabo muri iyo ntambara zoherejwe mu butumwa bwa SADC. Ubutegetsi bwacyo bukemeza ko kuba kiri muri EAC na SADC ari yo mpamvu cyatanze izo ngabo kuko zagiye mu mutaka wa SADC.


