Uburusiya:Abagore barashaka ko abagabo babo bava ku rugamba bakabasanga mu ngo zabo

Abagore bo muri Moscow mu Burusiya barahamagarira abagabo babo kuva ku rugamba bakagaruka mu ngo zabo kuziza inshingano zirimo no gufatanya kurera abana ku basize babyaye.

Abagore bavuga ibi, ni abafite Abagabo mu nkeragutabara 300.000 zajyanwe na Perezida Vladmir Putin mu ntambara yo muri Ukraine kuva muri 2022.None barabashaka mu rugo.

Itsinda ry’aba bagore rigira riti “Ni ryari bizafatwa ko abagabo bacu barangije inshingano zabo za gisirikare?” Nibagarurwa nta maboko n’amaguru? Badashobora kugira icyo bakora na kimwe kubera ko babaye imboga? Cyangwa tugomba gutegereza ko bazanwa mu masanduku?”

Bakoresheje imbuga Nkoranyambaga, aba bagore bashinze ihuriro baryita The Way Home. (Inzira igana mu Rugo), bashaka kugaragaza ko batishimiye ko abagabo babo bahera mu ntambara.

Aba bagore bavuga ko igihe abagabo babo bamaze ku rugamba gihagije ndetse ko inshingano zabo bazubahirije, igisigaye bakabaye basimbirwa bakagaruka kwita ku miryango yabo.Gusa hari n’abandi batabyumva kimwe n’aba bagore bavuga ko bakwiye kugaruka ari uko batsinze urugamba.

Abashyigikiye Kremlin (biro bya perezidansi y’Uburusiya) bo basobanura ko aba bagore bakoreshwa na bimwe mu bihugu by’i Buriyi bishyigikiye Ukraine.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *