gettyimages-2223586326

Uburusiya bwarashe ibisasu 748 kuri Ukraine kubera Trump

Mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Nyakanga 2025, Uburusiya bwakoze igitero cya drone kinini kurusha ibindi bwari bwakoze kuva bwatangira intambara muri Ukraine, aho bwifashishije drones 741, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’ikirere cya Ukraine.

Iki gitero gikurikiye amagambo y’uburakari ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aho yashinje Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin gutambamira ibiganiro by’amahoro, amwita “umunyabinyoma”.

Nubwo igitero cyibasiye cyane umujyi wa Lutsk mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Ukraine, igisirikare cyo mu kirere muri Ukraine cyatangaje ko drones 718 zarasiwe mu kirere. Nta bapfuye bahise batangazwa, uretse umugore wakomeretse mu gatuza mu mujyi wa Brovary, hafi ya Kyiv.

Iki gitero cyabaye mu gihe Perezida Trump yari amaze gutangaza ko agiye kongera kohereza intwaro muri Ukraine, harimo na missiles zikoreshwa mu kurinda ikirere.

Trump yagize ati: “Tugiye kongera kohereza intwaro muri Ukraine. Bagomba kwirwanaho. Bari gukubitwa cyane.” Pentagon yahise itangaza ko Perezida Trump yahaye amabwiriza Minisiteri y’Ingabo yo kongera gutanga intwaro z’ubwirinzi ku buryo Ukraine ishobora kurinda abaturage bayo.

Perezida Zelensky wa Ukraine yavuze ko iki gitero ari ikimenyetso kigaragaza uko Uburusiya budashaka amahoro, asaba abaterankunga gukomeza gushyira igitutu kuri Moscow kugira ngo ihagarike intambara.

Ibi bibaye mu gihe n’u Burusiya bwatangaje ko Ukraine nayo yohereje drones 86 mu gitero cy’ijoro.

Intambara ikomeje gufata indi ntera, mu gihe amahirwe y’ibiganiro by’amahoro akomeje kuba make.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *