Umujyi wa kabiri ukomeye wa Ukraine, Kharkiv, wamaze amasaha nta muriro w’amashanyarazi ufite, nyuma yuko ibitero bishya by’ibisasu by’Uburusiya byibasiye stasiyo z’ingufu z’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu. Abategetsi baho bavuze ko ibikorwa-remezo icyenda by’amashanyarazi byarashweho, ubwo ku wa gatanu abasirikare b’Uburusiya barasaga misile 76 bakanagaba ibitero by’indege ntoya z’intambara zitarimo umupilote (drone). Gen Valeriy Zaluzhny ukuriye ingabo za Ukraine yavuze ko ubwirinzi bw’ikirere bwaburijemo misile 60 muri 76 zarashwe n’Uburusiya, nyinshi muri zo zikaba ari izo mu bwoko bwa ‘cruise missiles’. Abategetsi b’umujyi wa Kyiv bavuze ko misile hafi 40 zarashwe muri uwo mujyi wonyine – izi zikaba ari zimwe muri misile nyinshi cyane zirashwe muri uyu mujyi kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka. Abo bategetsi bongeyeho ko 37 muri izo misile zahanuwe n’ubwirinzi bw’ikirere. Umukuru w’umujyi (mayor) wa Kharkiv yavuze ko wahuye no kwangirika “gukomeye cyane”. Kugeza ku mugoroba wo ku wa gatanu, 55% by’abatuye uwo mujyi bari bongeye kubona umuriro w’amashanyarazi. Anastaisa, umwe mu bahatuye, yabwiye BBC ko ibyo bitero byatangiye mu gitondo cyo ku wa Gatanu.


