Uburusiya bwoherereje Amerika ubufasha bwo guhangana na COVID-19

Indege y’igisirikare cy’Uburusiya itwaye ibikoresho by’ubuvuzi, yahagurutse i Moscow kuri uyu wa 01 Mata yerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo gutanga ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov-124, yahagurutse itwaye ibikoresho birimo udupfukamunwa n’ibyifashishwa mu gusuzuma abarwayi, nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara.

Videwo yasohowe n’iriya Minisiteri, yerekana iyo ndege yuzuyemo amakarito y’ibikoresho, yitegura guhaguruka ku kibuga cyo mu kigo cya gisirikare i Moscow.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byatangaje ko byahamagaye Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya kugira ngo ibihe amakuru arambuye, gusa ikirinda kugira byinshi itangaza.

Ubufasha Uburusiya bwoherereje Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu, bukurikiye ibiganiro Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yagiranye na mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putin, ku wa mbere w’iki cyumweru.

Nyuma y’ibi biganiro Perezida Trump yatangaje ko hari agaseke Uburusiya bwabapfunyikiye agira ati “Uburusiya bwatwoherereje ibintu byinshi cyane, byuzuye indege, ibikoresho by’ubuvuzi, byari byiza cyane.”

Ubu bufasha bwiyongera ku bwo kiriya gihugu cyahaye ibihugu by’Ubutaliyani, Iran na Koreya y’Epfo, mu rwego rwo kubifasha guhangana na Coronavirus.

Magingo aya abarenga ibihumbi 186 bamaze kwandura Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe abarenga 4000 bamaze guhitanwa na yo.

Mu Burusiya ho harabarurwa abantu 2,337 banduye kiriya cyorezo, mu gihe abo kimaze guhitana ari 17.

Avuga ku bufasha boherereje Amerika, Umuvugizi wa Perezidansi y’Uburusiya, Dimitry Peskov, yavuze ko bizeye ko Amerika izabishyura ibyo bayikoreye, mu gihe Uburusiya na bwo bwaba bwugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Ni ibishimangira ko kugeza ubu Coronavirus yabaye urugamba rusange nk’uko LONI yabisabye. Ibi bihabanye no kuba hari amahame runaka ibihugu byagenderaho ntibifashe ibindi cyane ko uru ari urugamba rusange.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *