Ubushakashatsi buvuga iki ku kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina?

Kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina byajyaga bifatwa nka bumwe mu buryo bushobora gufasha kwirinda indwara zifata imiyoboro y’inkari (UTI), abahanga mu buvuzi bw’izo ndwara bagaragaje ko ahubwo byongera ibyago byo kuzandura.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abaganga b’indwara zifata imiyoboro y’inkari (Urologist) bagaragaje ko iki kibazo cyibasira cyane abagore kurusha abagabo.

David Kauffman, ukorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye ’Yahoo health’ ko kimwe mu bibazo akunda guhura na cyo ari imyumvire itari yo ku kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ifitwe n’abagore benshi bamugana kandi ari byo bya mbere bitera indwara zifata imiyoboro y’inkari nyuma y’imibonano mpuzabitsina (honeymoon cystitis).

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina udukoko tuba turi mu gitsina cy’umugore dusunikirwa mu muyoboro w’inkari (urethra) iyi nayo ikatureka tugakomereza mu ruhago rw’inkari, ibi bikaba byatera Infection nk’uko byemezwa na Kauffman.

Nubwo uyu muganga avuga ko kwihagarika mbere y’imibonano mpuzabitsina atari byiza, yemeje ko kwihagarika nyuma byo ari byiza kuko birinda ziriya ndwara.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibyo binatangwamo inama n’ikigo gishinzwe serivisi z’ubuzima mu Bwongereza (NHS), aho kivuga ko kwihagarika nyuma y’imibonano mpuzabitsina, kunywa amazi menshi kugira ngo wirinde umwuma bifasha gusukura uruhago no gukuramo udukoko dushobora gutera indwara zifata imiyoboro y’inkari.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *