Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT) rumaze igihe ruburanisha Kabuga Félicien, Serge Brammertz, bwijeje ko izuba ritararenga ku rubanza rw’uyu Munyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Brammertz yabimenyesheje akanama ka UN gashinzwe umutekano, i New York ubwo yabagezaga raporo y’ibikorwa by’ubushinjacyaha bwa IRMCT kuri uyu wa 12 Kamena 2023.
Mu buryo bweruye, uyu Mushinjacyaha yavuze ko n’ubwo abacamanza ba IRMCT baherutse kwanzura ko Kabuga adashoboye kuburana kubera uburwayi, bishoboka cyane ko ubushinjacyaha buzajuririra uyu mwanzuro.
Yavuze ariko ko urubanza rwa Kabuga ruzapfundikirwa, hubahirizwa uburenganzira bw’uregwa. Ati: “Icyo navuga kuri ubu ni uko ibiro byanjye byizera ko urubanza rwa Kabuga rwashobora kandi rwapfundikirwa mu buryo bwubahiriza uburenganzir bw’uregwa.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, Gatete Claver, yahawe umwanya, avuga ko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange batishimiye na gato kuba IRMCT yaranzuye ko Kabuga adashoboye kuburana.
Gatete ati: “Kuba IRMCT yaranzuye ko Kabuga atagishoboye kuburana ni umwanzuro ubabaje cyane ku barokotse no ku Banyarwanda muri rusange.”
Uyu mudipolomate kandi yibukije ko ubutabera butindijwe buba budatanzwe, agaragaza ko ibihugu bimwe na bimwe byanga kwifatanya n’inzego mpuzamahanga mu gushakisha no guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bibigiramo uruhare rukomeye.
Umwanzuro wemeza ko Kabuga atagishoboye kuburana wasomwe tariki ya 6 Kamena. Abacamanza ba IRMCT basobanuye ko nta cyizere cy’uko azakira mu gihe kizaza, ku buryo yasubira mu rukiko.


