Ubushinjacyaha kuri uyu wa 3 Nyakanga 2020 bwasabiye Dr. Kayumba Christopher, mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wanashinze igitangazamakuru The Chronicles, igifungo cy’imyaka itanu. Ni nyuma y’amezi arindwi amaze atawe muri yombi.
Dr. Kayumba ukurikiranweho icyaha cy’ubusinzi no guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege yatawe muri yombi tariki ya 10 Ukuboza 2019, ubwo yari amaze gutangariza ku rubuga rwa Twitter ko yahohotewe n’abapolisi ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Icyo gihe uyu mwarimu akaba n’umwanditsi mukuru wa The Chronicles yari afite urugendo rwo kujya muri Kenya, gusa abakozi b’ikibuga cy’indege bamubwiye ko yakerewe kuko umugenzi asabwa kuhagera mbere y’amasaha indege itarahaguruka.
Icyo gihe, Polisi y’igihugu yasobanuye ko Dr. Kayumba yageze ku kibuga cy’indege yasinze, ndetse agatera amahane abakozi baho, ngo ababwira ko: “Nibatemera ko agenda, ikibuga aragifunga.’
Uyu munsi mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video-Conference, Dr. Kayumba yasobanuye ko atari yakerewe nk’uko ubushinjacyaha bubivuga kuko ukorera ingendo mu karere, yakirwa n’abakozi b’ikibuga cy’indege na y’isaha imwe, indege itegereje guhaguruka.
Dr. Kayumba ufungiwe muri Gereza Nkuru ya Mageragere kuva tariki ya 31 Ukuboza 2019, yakunze kugaragara no kumvikana agirana ibibazo cyane n’abapolisi, we akavuga ngo buri gihe agirana ikibazo nabo iyo arakorera ingendo hanze, ndetse ko afite n’ibimenyetso (amatike arenze imwe ya mbere y’uko afungwa azira guteza akavuyo ku kibuga cy’indege).
Umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa tariki ya 29 Nyakanga 2020 nk’uko The Chronicles yabitangaje uyu munsi.


