Abantu benshi bapfuye bazize indwara ziterwa n’ubushyuhe mu masaha 24 ashize ubwo ubushyuhe bukomeje kwiyongera mu majyaruguru no mu Buhinde.
Ku wa kane, habaruwe abapfuye icumi mu bitaro bya leta byo mu karere ka Rourk abandi 5 bapfa kuwa gatanu nk’uko abayobozi babitangarije ibiro ntaramakuru Reuters.
Impfu ziterwa n’ubushyuhe nanone zavuzwe mu ntara za Bihar, Rajasthan na Jharkhand n’umurwa mukuru w’igihugu, Delhi.
Dr Chandrakant Lahariya, umuganga mu bitaro bimwe by’ i Delhi, yatangarije BBC Gahuzamiryango ko Serivisi z’ubuvuzi ziyongereye mu gihe cy’ubushyuhe.
Yavuze ko ingaruka z’ubushyuhe bwo hejuru zarushijeho kuba mbi cyane cyane ku bageze mu za bukuru.Abandi bibasiwe ni abakene cyane batabasha kugura ibibafasha kugabanya ubushyuhe n’abakorera hanze nko mu bwubatsi n’ahandi.
Guverineri wungirije wa Delhi yategetse ko abakozi bo mu bwubatsi bahabwa ikiruhuko kandi bakajya bahabwa amazi mu gihe bari mu kazi.
Umuyobozi w’akarere ka IMD, Kuldeep Srivastava, yatangaje ko impamvu ituma ubushyuhe bwiyongera i Delhi ari ukuza k’umuyaga ushyushye uturutse muri leta ya Rajasthan.
Mu cyumweru gishize honyine mu mujyi wa Delhi habaruwe abantu barenga 50 babaruwe ko bishwe n’ubushyuhe bukabije.


