Tumwe mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali haracyari abantu batarumva neza amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda n’inzego z’ubuzima, mu rwego rwo kwirinda coronavirus, aho usanga ubusinzi no kurenza igihe cyo gutaha cyagenwe bikiri mu bikoma mu nkokora izo ngamba.
Inkuru dukesha RBA aho yasuye imirenge ya karere ka Kicukiro ari yo Gatenga na Gikondo, abanyamakuru basanze isoko ryo mu Gashyekero ririmbanyije mu masaa tatu ndetse bamwe mu baturage batabasha kuvuga kubera gusinda. Umwe mu baturage yabazaga abanyamakuru nimba bifuza amakuru cyangwa kumenya izina rye. Ati: “Murashaka amakuru cyangwa izina ryanjye. Sindamenya icyo mwifuza kugeza kuri ubu”.
Undi muturage yagize ati: “Ntabwo natinze cyane kuko namwe ntimurataha n’abandi baracyagenda. Icyo cyo rwose ndumva atari n’ikibazo gikomeye”.
Mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo, abaturage bari bakiri mu kabari saa 22:30 banywa inzoga zitandukanye kandi begeranye.
Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera avuga ko abaturage batarumva neza amabwiriza yashyizweho basobanurirwa, ariko uwo bigaragaye ayica nkana akabihanirwa. Yagize ati: “Duhora duhura n’abantu batubahirije aya mabwiriza tukabigisha gusa uwo bizajya bigaragara ko yayishe nkana azajya abihanirwa”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase we avuga ko gukomeza kwica amabwiriza bishobora gutuma Umujyi wa Kigali ushyirwa mu kato wose.Yagize ati: “Iyo Umujyi ufunzwe wose, igihugu cyose kirahungabana. Ni ngombwa ko tuwurinda tunarinda igihu cyose muri rusange”.
Minisitiri Prof. Shyaka yakomeje asaba inzego bireba cyane cyane iz’ibanze n’iz’umutekano gushyira imbaraga muri ubu bukangurambaga kugira ngo ejo igihugu kidasubira mu bihe bitoroshye bya ‘Guma mu rugo’.
Bamwe mu baturage bakunze kugaragara basinze ndetse badatinya gutererana amagambo n’inzego z’umutekano n’itangazamakuru, bamwe bakabihanirwa.


