Guhera ku itariki 31 Ukuboza 2020 ubutaka budafite abo bwanditseho bwabaye bwanditswe kuri leta by’agateganyo nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste.
Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru, itariki 10 Mutarama 2021, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyatambutse kuri RBA, kibanze ku kwandika kuri Leta ubutaka budafite abo bwanditseho.
Bwana Mukarage Jean Baptiste, avuga ko kwandikisha ubutaka byatekerejweho mu mwaka wa 2004, kandi habayeho amavugurura menshi, igikorwa nyirizina gitangira mu mwaka wa 2009 kugera muri 2013.
Yongeyeho ko habaruwe ubutaka 11,539,974 mu gihugu cyose. Avuga ko hakomeje gutangwa amahirwe ku kwandikisha ubutaka ndetse hatangwa n’igihe ntarengwa kugera ku wa 31 Ukuboza 2020.
Uyu muyobozi avuga ko kwandikisha ubutaka bigamije gukemura amakimbirane mu miryango, guhuguzanya no gupfa imbibi.
Muvara Pothin, Umwanditsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko kugera kuwa 30 Ukuboza 2020 ubutaka butabaruwe bungana na 1,499,845 ku butaka bwabaruwe mu gihugu hose bungana na 13%, akongeraho ko kubaruza ubutaka bikorwa ahanini mu mijyi kurusha mu cyaro.
Nko mu Mujyi wa Kigali, ubutaka butabaruwe bungana na 7%, Intara y’Amajyepfo 13%, Intara y’Iburengerazuba 12%, Amajyaruguru 11%, naho Iburasirazuba bukaba ari 13%.
Bwana Muvara Pothin akaba avuga ko muri rusange mu gihugu cyose ubutaka butabaruwe buri ku mpuzandengo ya 13%, imibare yemeza ko ari myinshi ari nabyo byatumye hibazwa ko ba nyirabwo bashobora kuba badahari cyangwa ari ubwa leta.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, we avuga ko impamvu zituma hari abatandikisha ubutaka harimo no kutabiha agaciro cyangwa kutita ku bintu, hakaba no gukwepa imisoro cyangwa abigabije ubutaka bwa leta batinya ko bagiye kubwandikisha bavumburwa.
Ati “ Tugiye mu mateka y’ukuntu ubutaka bwa leta abantu bagiye babwigabiza, cyangwa se bakanabutizwa bagakomeza kubokoreramo yewe n’abantu bari bazi amakuru ahongaho bakaba wenda batagihari bitewe n’ibyagiye biba mu Rwanda, noneho uwo muntu mu gihe k’iyandikisha cyangwa se wenda ubungubu akaba atatinyuka kugirango aze kubwandikisha akavuga ati ninjya kubwandikisha barahita bamvumbura….”
Bwana Mukarage Jean Baptiste akaba yemeje ko guhera kuwa 31 Ukuboza 2020 ubutaka bwose budafite uwo bwanditseho bwanditswe kuri leta by’agateganyo kugeza igihe hazaboneka ba nyirabwo bakajya kubwandikisha.


