Umwe mu basirikare bakuru bo mu rwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu Burundi, batangaje ko abasirikare 16 ari bo urwo rwego rufite amakuru y’uko bafashwe mpiri na M23.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru uyu mutwe ni bwo werekanye abasirikare batatu b’u Burundi wafatiye ku rugamba ubwo bari bagiye guha umusada Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze igihe bahanganye mu mirwano.
M23 yerekanye aba basirikare, mu gihe Igisirikare cy’u Burundi cyakunze guhakana ko nta basirikare bacyo cyohereje muri iriya ntambara.
Usibye aberekanwe, hari n’abandi basirikare barenga 10 biciwe muri iriya mirwano, ndetse amakuru avuga ko muri iki cyumweru ari bwo imirambo yabo yatangiye gushyingurwa.
Impirimbanyi Pacifique Nininahazwe yatangaje ko amakuru yahawe na bamwe mu bakora mu butasi bwa gisirikare mu Burundi ari ay’uko abasirikare 16 ba kiriya gihugu ari bo M23 yafashe mpiri.
Ku wa Kabiri ubwo bariya basirikare berekanwaga byasabye imiryango yabo na sosiyete sivile gusaba Leta y’u Burundi kuvugisha M23, kugira ngo uyu mutwe ubarekure babe basubira iwabo.
Umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye wavuganye na Nininahazwe, yavuze ko batangajwe n'”imyitwarire y’ubunyamwuga M23 yerekanye mu kureka Abarundi bagafata imirambo y’abasirikare babo no mu kureka kwica abasirikare yafashe.”
Andi makuru avuga ko kuri ubu abasirikare b’u Burundi bakomeje kwibaza impamvu nta kirimo kirakorwa ngo Leta ibohoze abasirikare bayo bafashwe mpiri na M23.
Ngo abasirikare ntibumva uburyo M23 ivuga ko yiteguriye kuvugana n’u Burundi kugira ibusubize abasirikare babwo, ariko Leta ikagumya kwinangira.
Ofisiye wavuganye n’iriya mpirimbanyi yagize ati: “birababaje kuba uri umusirikare ukajyanwa ku rugamba utazi, ukagenda uzi ko nupfa nta cyubahiro igihugu kizaguha, ukaba uzi ko abo usize nta wuzaba anezerewe, ikindi ukaba uzi ko nufatwa bazakurekera mu maboko y’abagufashe.”
Yunzemo ati: “Birababaje cyane kumva ko abakuyoboye barimo barira amafaranga ku maraso yawe, ntibagusobanurire ikintu na kimwe.”
Kugeza ubu ntacyo u Burundi buratangaza ku basirikare babwo biciwe cyangwa abafatiwe mpiri muri RDC.
Amakuru cyakora avuga ko u Burundi bwohereje muri Congo bataillon eshatu z’abasirikare ndetse bukaba buteganya koherezayo iya kane mu minsi mike iri imbere.


