Musenyeri Kambanda aherutse kugirwa Karidinali

Ubutumwa bwa Musenyeri Mbanda wa EAR kuri Kambanda uheruka kuba Karidinali

Arikipisikopi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) Musenyeri Dr. Laurent Mbanda yifurije Antoine Kambanda uheruka kugirwa Karidinali na Papa Francis I ishya n’ihirwe mu mirimo ye mishya.

Musenyeri Kambanda aherutse kugirwa Karidinali
Musenyeri Kambanda aherutse kugirwa Karidinali

Abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, umuyobozi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, yavuze ko kuba u Rwanda rugize umu Karidinali ari intambwe nziza ikwiye gutera buri wese ishema.

Yagize ati: ”Nyiricyubahiro Karidinali Musenyeri Antoine Kambanda, mu izina ry’Itorero Angilikani ry’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite n’umuryango wanjye twishimiye intambwe Imana ibagejejeho yo kuba Karidinali. Ni ishema ku gihugu cyacu na Kiliziya yose. Roho Mutagatifu akomeze akumurikire.”

Ubutumwa bwa Musenyeri Mbanda kuri Kambanda uheruka kugirwa Karidinali
Ubutumwa bwa Musenyeri Mbanda kuri Kambanda uheruka kugirwa Karidinali

Kuwa 25 Ukwakira 2020 ni bwo Papa Francis yatangaje urutonde rw’Abakaridinali bashya 13 barimo na Arikipisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda.

Biteganijwe ko umuhango wo gutanga Ubukaridinali uzabera i Roma kuwa 28 Ugushyingo 2020.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *