Ubuyobozi n'abaturage ntibavuga rumwe ku ngaruka baterwa n'uruganda 'Cimerwa'

Bamwe mu batuye mu ngo zibarirwa hagati ya 40 na 50 bo mu Mirenge ya Gitambi na Muganza, zose zituranye n’uruganda rukora Sima (Cimerwa), mu Bugarama, ho mu Karere ka Rusizi, bavuga ko rugira ingaruka ku buzima bwabo, ubuyobozi bwo bukemeza ko ibyo bavuga ataribyo.

Aba baturage bavuga ko imvumbi rivanze na sima bibatera indwara, by’umwihariko ngo bikanahumanya imyaka yabo cyane cyane imboga. Ubuyobozi bw’uruganda ntacyo bubivugaho, mu gihe ubw’Akarere bushimangira ko uru ruganda nta kibazo ruteye.

Uyu musaza ati “Urebye no ku nzu honyine, amabati yarahindanye kubera isima, n’iyo umeshe umwenda ako kanya usanga uhindanye kubera sima, wahumeka ukumva niyo urimo guhumeka”.

Mugenzi we ati ” Dusanga sima yakwirakwiye ku mboga twahinze, ubwo rero kuzisoroma bigasaba kuzoza inshuro nyinshi cyane kugira ngo tubone uko tuziteka”. Undi mugore ati “Ni izina ry’Imana, n’isombe kugira ngo uyiteke ni ukubanza kuyoza nka gatanu kugira ngo sima iveho”.

Ni ikibazo abaturage bavuga ko kimaze imyaka igera kuri ine kibabangamiye, kuva ubwo uru ruganda ngo rwavugururwaga rubizeza ko hari uburyo sima itumuka izajya ifatwa. Gusa bavuga ko ingaruka ari nyinshi  zirimo n’indwara z’ubuhumekero baterwa no guhumeka iryo vumbi.

Uyu ati “Turarwara, ukuntu bimeze hano, iby’uru ruganda, ariko ruratwishe”. Undi “Abantu benshi barwara inkorora, ingaruka z’iyo sima, ni indwara ikomeye cyane mbese”.

Barakomeza, ati “Ntiwamara ukwezi utagiye kwa muganga, nk’ubu ryasaze rero, izuba ryaje, noneho birarenze”.

Aba baturage bavuga ko hajya habaho inama bahuriramo n’ubuyobozi bwa Cimerwa, ariko ngo iyo hagize umuturage ukomoza kuri iki kibazo, afatwa nk’umwanzi ku buryo binamuviramo kuba atahabwa akazi muri uru ruganda. Ati “ Ni uko twebwe tuvuga, tukabura n’aho tuvugira, tubwira abayobozi tukibwira ko hari icyo badufashaho ariko ntibagire icyo badufasha”.

Mu gihe VOA dukesha iyi nkuru yifuzaga kumenya icyo ubuyobozi bwa Cimerwa buvuga kuri iki kibazo, yatangarijwe ko umuyobozi mukuru utari uhari ariwe wagira icyo akivugaho wenyine, ariko ahamagawe kuri telefoni avuga ko ahuze, yohererezwa ubutumwa bugufi, nabwo aryumaho yanga kugira icyo akivugaho.

Mu gihe abaturage basaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti cyangwa bakimurwa, ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere, umuyobozi wako, Kayumba Ephrem, yagize icyo akivugaho agira ati “Ari ikibazo gihoraho uruganda rwaba rwaranafunzwe kuko buriya REMA buri gihe cyose irabasura kugira ngo irebe ko itarimo kwangiza ubuzima bw’abaturage”.

Akomeza avuga ko mu minsi ishize hari ikibazo cyari cyabayeho ubwo hari imwe mu mashini yabo yari yagize ikibazo, uruganda rumugaragariza ko uwo muyoboro wa sima wafunzwe hakoreshwa ubundi buryo, gusa ashimangira ko azabasura agasuzuma iki kibazo.

Uru ruganda rwa Cimerwa abaturage bavuga ko rubabangamiye, rufite igice kimwe gifitwe n’abashoramari bo muri Afurika y’Epfo, ikindi ku migabane ingana na 49% kikaba icya Leta y’u Rwanda.

 

 

 

 

 

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *