20250124_181347

Ubuzima bwa Ndikuriyo uheruka gutera FDLR icyuhagiro bwaba buri hagati y’urupfu n’umupfumu

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu arembye cyane, ndetse ko yajyanwe kuvurizwa mu gihugu cya Kenya.

Ibinyamakuru by’i Burundu birimo SOS Médias Burundi biravuga ko Réverien Ndikuriyo yaba yarafatiwe muri Tanzania, aho ku wa 19 Mutarama yari yagiye mu butumwa bw’akazi.

Iki gitangazamakuru cyunzemo ko uyu mugabo mu minsi ibiri ishize abari hafi ye bashatse kujya kumuvuriza i Nairobi akabyanga, kugeza kuri uyu wa Gatanu ubwo yajyanwagayo.

Réverien Ndikuriyo ngo ararembye cyane ku buryo hari no gutekerezwa “kujya kumuvuriza mu Burusiya cyangwa muri kimwe mu bihugu byo muri Aziya”.

Kugeza ubu ntibiramenyekana indwara uyu mugabo arwaye, gusa amakuru aturuka i Burundi BWIZA itashoboye kugenzura aremeza ko yaba yararozwe.

Ndikuriyo uri mu bakomeye mu butegetsi bw’u Burundi, aherutse kwikomwa bikomeye nyuma yo kuvuga amagambo yafashwe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu minsi ishize ubwo yabazwaga n’umunyamakuru imikoranire imaze igihe ivugwa hagati ya Leta y’u Burundi n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko u Rwanda rwiriza.

Ati: “None u Rwanda ibya Congo rubijyamo rute? Congo n’u Burundi dufite umubano wo gufashanya mu bya gisirikare, none u Rwanda rubijyamo rute? Mbese iyo mitwe bashinja jenoside, hashize imyaka 30 abasirikare b’u Rwanda bajya muri Congo kuyirwanya, niba baratayimaze, ni nk’ako kajagari nyine baba bateza.”

Yunzemo ati: “Biriya ni ibintu bitwaza. Ukomeza wiriza, nta kwiriza! Kubera rero Abarundi bafite umubano mwiza n’Abanye-Congo, bari gufashanya. None umuntu ntafasha undi? None birababaje? Wababara kubera iki? Ko igihugu cyabo gifite umupaka, ibyo hakurya babishinzweho iki? Cyangwa bariyo?”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *