HBT5GQvWMAAqWp0

Ubwami bwa Denmark bwafunguye ambasade mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 16 Gashyantare 2026, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriye, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwami bwa Denmark, Lars Lokke, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, basangira ifunguro rya saa sita.

Baganiriye ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Denmark ndetse banashakisha izindi nzego z’ubufatanye nk’ubucuruzi n’ishoramari.

Nyuma ku mugoroba, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Danemark, Lars Lokke mu gufungura ku mugaragaro Ambasade ya Denmark i Kigali.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Denmark mu muryango w’abadipolomate ugenda ukura muri Kigali kandi ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira ubufatanye bwa hafi kandi butanga umusaruro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *