Abarwanyi b’inyeshyamba z’Abahuth zatangaje ko zarashe ku bwato bwasimbukiragaho indege za Amerika.
Izi nyeshyamba zo muri Yemeni zavuze ko zarashe iisasu kuri ubu bwato nyuma y’ibitero by’indege bagabweho n’abasirikare b’Amerika n’Ubwongereza bigahitana abantu 16 abandi 40 bagakomereka.
Aba barwanyi bvuze ko bagiye gukaza ibitero mu nyanja itukura mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ ibitero by’indege za Amerika bikomeje guhitana abatari bacye.
Iki gitero kibaye ari ukuli, cyaba ari cyo gitero cya mbere gihitanye abantu benshi icyarimwe, nyuma y’uko Amerika n’Ubwongereza batangiye ibikorwa byabo mu kwezi kwa mbere byo kurinda inzira yo mu mazi ikoreshwa cyane mu bijyanye n’ubucuruzi.
Kuva mu kwezi kwa 11, izi nyeshyamba zigenzura igice kinini cya Yemeni, zakoze ibitero byinshi bya misile n’iby’utudege tutagira abapilote mu nyanja itukuru mu rwego rwo gushyigikira abanyepalestina bo muri Gaza kubera intambara ya Isirayeli na Hamasi.
Umukuru wazo Mohammed al-Bukhaiti yanditse kuri rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter,ko badakangwa namba n’Abanyamerika n’Abongereza.
Ministiri w’intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak, yavuze ko ingabo z’Ubwongereza ari zo zagabye ibitero ku nshuro ya gatanu ku birindiro by’abahuti bo muri Yemeni.