Ku wa kabiri, abimukira bagera kuri12 bapfiriye ku nkombe y’amajyaruguru y’Ubufaransa bagerageza kwambuka umuyoboro werekeza mu Bwongereza .
Ubuyobozi bwavuze ko ubwo ubwato bwari butwaye abimukira bwarohamye ubwo bageragezaga kugera mu Bwongereza bava mu majyaruguru y’Ubufaransa.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cy’Ubufaransa, Gérald Darmanin, abinyujije kurubuga rwe rwa X yatangaje ko abantu 12 bapfuye , benshi benshi bagakomereka , 2 bakaburirwa irengero mu mpanuka yabereye mu mujiyi uri ku birometero bitanu uvuye i Boulogne-sur-Mer ku nkombe y’Ubufaransa.
Darmanin yavuze ko yagiye mu gace kabereyemo ibi byago guhura n’abayobozi atangaza ko “inzego zose za Leta zikangurirwa gushaka ababuze no kuvura abakomeretse”, yongeraho kandi ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.
Bwiza.com


