Umutwe wa AFC/M23 wamaganye amahanga akomeje kuruca akarumira ku bwicanyi ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje gukorera abaturage b’abasivile bo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni nyuma y’ubwicanyi bushya ririya huriro rigizwe n’ingabo za RDC (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga, bakoreye abantu benshi bo mu bice bya Minembwe, Mikenge, Karingi no mu bindi bice byo mu misozi miremire.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu yavuze ko “ibi bikorwa bitihanganirwa by’ubugome bikorerwa inyokomuntu, bikorwa mu guceceka guteye ubwoba kandi kudakwiye kw’abakora mu rwego rw’ubutabazi, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’inzego zifite imbaraga za dipolomasi.”
Yagaragaje ko ibi bikorwa byibasira cyane cyane abagore, abana n’abari mu zabukuru, bigakorwa bigamije kurimbura benshi, ariko ko umuryango mpuzamahanga ukomeza guceceka kandi bigaragara neza ko birenga ku itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.
AFC/M23 yagaragarije umuryango mpuzamahanga ko mu buryo bweruye, Leta ya RDC ikomeje kurenga ku masezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar, no ku yindi myanzuro y’amahoro yafatiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri huriro ryagaragaje ko “imyitwarire gashozantambara ya Leta ya RDC” ishobora gusubiza inyuma intambwe zatewe, zitezweho gufasha igihugu kubona amahoro arambye.


