Kiir-with-spla-soldirs-during-spla-day-celeberation-in-Juba

Ubwoba bw’intambara ikomeje gututumba mu kindi gihugu cya EAC

Ibihugu by’amahanga bikomeje kugira impungenge z’uko intambara ishobora gututumba muri Sudani y’Epfo, nyuma y’umwuka wongeye kuba mubi mu ihuriro riyoboye iki gihugu.

Impungenge z’uko Sudani y’Epfo ishobora gusubira mu ntambara ya gisivile zabaye nyinshi, nyuma y’imirwano iheruka kubera muri Leta ya Upper Nile. Ni imirwano yasakiranyije ihuriro rishyigikiye Perezida Salva Kiir n’izishyigikiye Visi-Perezida we, Riek Machar.

Muri 2018 ni bwo aba bombi basinyanye amasezerano yo gushyiraho Guverinoma ihuriweho, gusa kuri ubu hari ubwoba bw’uko ubutegetsi bwabo bushobora gusenyuka.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ni bwo inyeshyamba zishyigikiye Machar zarwanye n’Ingabo za Leta; ibyanatumye abaminisitiri babiri n’Umugaba Mukuru w’Ingabo bose bo ku ruhande rw’uriya Visi-Perezida batabwa muri yombi.

Mu gihe hari ubwoba bw’uko intambara ishobora kwerura muri kiriya gihugu kiri mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahise zifata iya mbere zisaba abakozi bazo bose bakorera akazi katihutirwa muri Sudani y’Epfo kuhava bwangu.

Amerika ku Cyumweru mu itangazo yasohoye yamenyesheje abaturage bayo ko imirwano yari igikomeje, kandi ko intwaro zishobora kwerekeza ku baturage.

Amerika yatanze uriya muburo mu gihe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yari mu bikorwa by’ubutabazi yagabweho igitero, bituma abarimo Jenerali mu ngabo za Sudani y’Epfo bahitanwa na yo.

Ku wa Gatandatu Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwa muntu yatangaje ko bigaragara ko hari ibihe bibi bigiye kuba muri Sudani y’Epfo bishobora gusiba iterambere ryatwaye imyaka myinshi ngo rigerweho.

Sudani y’Epfo ikomeje gututumbamo intambara, nyuma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bihuriye muri EAC imazemo imyaka itatu iberamo intambara ikomeje gusakiranya ingabo zayo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *