Nyuma y’aho bamwe mu ba Meya b’Uturere batangarijwe ko bacutse ku ibere kandi ko rigomba guhabwa abandi,ubwoba ni bwose bibaza aho bagomba kwerekeza nyuma yo gukurwa k’umugati.
Mu cyumweru gitaha nibwo hazamenyekana abayobozi bashaya bagomba kuyobora uturere ndetse na visi Meya ibi bikaba bikomeje gutuma igitima kidiha kuri bamwe bibabaza aho bazerekeza nyuma yiki cyumweru.
nkuko ikinyamakuru Gasabo kibitangaza ndetse cyakoze urutonde rwabo ngo nuko hari bamwe bigereye I Betherehem, bategereje kumurikirwa na ya Nyenyeri(kuba bagaruka mu myanya)bikaba bigoye kuvuga ko bizeye 100%, kurya ku mukati usize marigarine , kuko ngo muri politiki bihinduka isagonda ku isagonda.Ngo hari uwaryamye yizeye ko bucya yayoboye Gakenke, mu rukerera asanga byari inzozi kuko umuseke watambitse, amata bayabuganije mu kindi gisabo.Abura intama n’ibyuma.
Ikindi kivugwa ngo nuko bamwe muri bari ba meya basoje ikivi,hari na bamwe bari barigize ibitabashwa ngo ntibanyegayezwa!Ugasanga Akarere barakagize akarima kabo.
iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Hari ba Meya bagiye birata kubaturage ndetse no kunzego zibanze aho bamwe bagiye bavuga ko ntacyo bavugana n’abayobozi bo hasi ibyo bikagenda bigaragaza ko basaga nk’abatema ishami ry’igiti bicayeho nyamara Nta gihe Nyakubahwa Perezida Kagame atibukije abayobozi bakuru ko “Nta kuntu igihugu kizagera kucyerekezo cyivuga batagisangiye mu nzego zose haba iz’abikorera, iza Leta,…. aho waba uturuka hose, inzego izo rizo zose, aho kwitana ba mwana.”

Ibi Perezida Paul Kagame yigeze no kubishimangira tariki ya 08 Werurwe 2014, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi bakuru mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo ku ncuro ya 11.
Icyo gihe kandi, Perezida Paul Kagame yanenze imikorere mibi igaragara ku bayobozi bakuru ikadindiza iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage muri rusange
bamwe mubayobozi bashyizwe ku urutonde bivugwa ko ubwoba ari bwose bwo kuba bagiye kubikirwa imbehe n’igihe:
Mvuyekure Alexandre wa Gicumbi, Paul Jules Ndamage uyobora Akarere ka Kicukiro, Winifrida Mpebyemungu uyobora Akarere ka Musanze, Samuel Sembagare uyobora Akarere ka Burera, Justus Kangwagye: uyobora Akarere ka Rulindo, Gédéon Ruboneza uyobora Akarere ka Ngororero, Fred Sabiiti Atuhe uyobora Akarere ka Nyagatare, Louis Rwagaju uyobora Akarere ka Bugesera, Karekezi Léandre uyobora Akarere ka Gisagara, Murenzi Abdallah: uyobora Akarere ka Nyanza, Mutakwasuku Yvonne uyobora Akarere ka Muhanga, Rutsinga Jaques uyobora Akarere ka Kamonyi, Twahirwa wa Nyabihu na bamwe mu ba visi-meya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe@bwiza.com


