Ubwongereza bwatangiye kubuza abaturage babwo kujya muri Pariki zo muri Uganda

Kuri wa gatatu, guverinoma y’Ubwongereza yihanangirije abaturage bayo kwirinda ingendo muri parike izwi cyane ya Uganda bitewe n’umutekano mucye uherutse gutuma abantu batatu babura ubuzima.

Ni nyuma y’uko ba mukerarugendo babiri barimo n’Umwongereza, ndetse n’umuyobozi muri iyo pariki(Guider) waho baguye mu gitero cyagabwe ku mutwe w’abasirikare uzwi cyane.

Ku wa kabiri, aba uko ari batatu bibasiwe n’abantu bitwaje imbunda ubwo bari kuri safari muri parike yitiriwe umwamikazi Elizabeth mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Uganda hakanatwikwa imodoka yabo, nk’uko byatangajwe n’inzego zitandukanye.

Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga by’Ubwongereza byavuze ko bitanga inama ku baturage babwo bakorera ingendo muri parike ya Uganda kuzigabanya by’umwihariko mu cyanya kirimo intare zizwiho ubushobozi budasanzwe bwo kurira ibiti.

Polisi yashinje inyeshyamba za ADF zigometse ku butegetsi bwa Uganda zibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko ari zo zahitanye abo bamukerarugendo.

Ubusanzwe pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth isangiye umupaka na DRC ibarizwamo na pariki izwi cyane ya Virunga National, akaba bivugwa ko iyi pariki ari indiri ya ADF.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *