Ubwongereza: Ijambo rya Minisitiri Rishi ryashyize abatinganyi mu manegeka

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko adashyigikiye umuco yita uw’Inzaduka w’abaryamana n’abo bahuje ibitsina (Abatinganyi) ndetse anemeza ko abagore b’Ababatinganyi bagomba kujya bakumirwa mu bitaro by’Abagore.

Ubwo yari mu nama n’abanyamuryango b’ishyaka rye ry’aba ‘Conservateur’ yashimangiye ko Abongereza batagomba gutwarwa n’ubuyobe bw’ababigisha ko umuntu ashobora kuba igitsina icyo ari cyo cyose.

Ati “Umugabo ni umugabo kandi n’Umugore ni umugore. Ibyo ni ibisanzwe.”

Muri iri jambo rye rya mbere kuva yaba minisitiri w’intebe ryanashyigikiwe n’Abakonserivateri benshi, Minisitiri Rishi yavuze ko abatuye muri kiriya gihugu cy’Uburayi bakwiye kwita cyane ku myumvire rusange (Common sense) aho gutwarwa n’ibije byose n’amarangamutima y’abantu bishora mu myitwarire y’inzaduka bitwaza ngo ni uburenganzira bwabo.

Minisitiri Sunak yanavugiye muri iyi nama yari yiganjemo abakomeye bo muri iri shyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza kandi ko ashyigikira kuba iri shyaka ry’abakonserivateri ryemera “Urukundo” anashimangira ko abagore bishora mu butinganyi bakigira abagabo bagomba gukumirwa mu bitaro n’amavuriro y’abagore.

Ati “Abarwayi bagomba kumenya niba ibitaro bivura abagabo cyangwa niba ari abagore.”
Ibi akaba yabivuze ashimaningira ibyari byanatangajwe na minisitiri w’umutekano , Suella Braverman nawe wari wamaganye bene abo bagore mu bitaro by’abagabo umunsi umwe mbere y’uko Rishi Sunak avuga iri jambo.

Suella Braverman nawe ati “Abagore barYamana na bagenzi babo (abiyumva nk’abagabo) nta mwanya bafite mu cyumba cy’abagore cyangwa se ahandi hantu hose hari umutekano ujyanye n’abagore.”

N’ubwo abayoboke b’ishyaka rya conservateur bagaragaye bashimishijwe n’amagambo ya minisitiri w’intebe. Ibi bitekerezo bye byamaganwe cyane n’abaturage benshi bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko “badashobora kubyemera” ndetse ko ibyo avuga bihabanye n’amahame agenga uburenganzira bwa muntu.

Umunyamakuru ukomoka mu Buhinde witwa “Willoughby”, yavuze ko aya magambo ya Rishi ateye “ubwoba” kandi ko yumva ahangayikishijwe cyane n’uko abatinganyi biyumva mu ntekerezo nyuma y’iri jambo. Ati: “Ubu urwango rukabije no gutotezwa bigiye gufata intera mu kwibasira abaryamana n’abo bahuje ibitsina.”

Hari bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga byahise byandika ko iri jambo rishobora gutuma Rishi Sunak yeguzwa biturutse mu gutakarizwa icyizere ahanini bitewe n’uko ubu butinganyi yateye ibuye ari imwe muri gahunda zishyizwe imbere n’ibiguhugu bikomeye nka Leta zunze ubumwe z’Amerika na Espagne n’Ubutaliyani.

Imibare ivuga ko muri 2021 mu Bwongereza hagaragaye nibura abantu 2630 bavuga ibyaha by’inzangano byibibasiye bazira ko baryamana n’abo bahuje ibitsina. Gusa 88% yabo banavuze ko bahitamo kudatanga ibirego mu butabera kubera gutinya gukomeza guhohoterwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *