Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz, yagaragaje ubwuzu nyuma yo kongera kubonana na Naseeb Abdul Juma yabyaranye n’Umunyakenyakazi, Tanasha Donna.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Tanasha n’umwana we babonanye n’umuhanzi Diamond, nyuma y’igihe kigera ku mwaka batandukanye.
Diamond na Tannasha batandukanye muri Gashyantare umwaka ushize, bitewe n’uko uriya mugore yashinjaga uwahoze ari umukunzi we ubusambanyi bukabije.
Ubwo bongeraga guhurira mu rugo rwa Diamond i Dar es Salaam, uyu muririmbyi yagaragarije ubwuzu umwana we, mbere yo kujyana na Tanasha mu gitaramo bombi baririmbyemo.
Ku rubyiniro Diamond na Tanasha baririmbye indirimbo ‘Gere’ bakoranye, barayibyina karahava buri umwe afashe undi mu mayunguyungu, mbere yo gusoza bombi bagwana mu byano.
Diamond yahuye na Tanasha nyuma y’amezi abiri uriya muhanzi abonanye na Zari na we bahoze bakundana, wamusuye muri Tanzania ari hamwe n’abana babiri babyaranye bakahamara igihe.








