Ishyaka riharanira Demokarasi n’Iterambere ry’Imibereho (UDPS), riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demokarasi Congo mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, itariki 17 Gashyantare, ryamaganye ibyo ryita ubwicanyi buri gukorerwa abayoboke baryo mu turere twigaruriwe n’inyeshyamba za M23.
UDPS ivuga ko ibi byatangiye kuva muri Mutarama 2025 nyuma y’intambara muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, agira ati: “Kuva aho iki gihugu cyigaruriwe n’ingabo z’u Rwanda, abayoboke b’ishyaka ryacu bagiye bahigwa bukware, baratotejwe, barashimuswe kandi barahohotewe kubera imyizerere yabo n’aho bahagaze muri politiki.”
UDPS ikomeza ivuga ko kuva mu 1982 itigeze irangwa n’urugomo, bityo bikaba bitemewe ko abayoboke bayo bahohoterwa bazira ibitekerezo byabo bya politiki gusa.
Ni mu gihe abayoboke b’iri shyaka, cyane cyane urubyiruko rwaryo usibye no guhohotera abayoboke b’andi mashyaka badatinya no kugaba ibitero kuri za ambasade z’ibindi bihugu, ndetse muri iki gihe bakaba bakomeje no kugera amajanja Kiliziya Gaturika.
Iri shyaka rikomeza rihamagarira amahanga gukurikirana neza iki “kibazo gikomeye cyo guhonyora nkana uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, mu turere twigaruriwe n’inyeshyamba za M23″.
Nubwo UDPS ivuga gutyo, nta myirondoro cyangwa n’amazina macye itanga y’abayoboke bayo baba bamaze guhohotera mu Ntara za Kivu n’ahandi hagenzurwa na M23, mu gihe ahubwo mu bice bigenzurwa na Leta ya Kinshasa hakomeje kugaragara abantu bicwa bamwe bazira uko baremwe abandi batazi n’icyo bazira.


