Itangazamakuru ni kimwe mu nkingi za mwamba mu gufasha igihugu gutera imbere ariko nanone iyo rikoze nabi usanga rishobora gusenya ibyagezweho mu kanya nk’ako guhumbya.
Iyo ukubise icyumvirizo hirya no hino by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranira hafi itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, usanga bamwe barishinja kudakora kinyamwunga biturutse kuri bamwe mu banyamakuru bubatse udukundi.
Bisobanuye ko umunyamakuru runaka aba afite itsinda ry’abahanzi n’abanyamakuru runaka bakorana n’undi nawe ngo ugasanga afite agakundi bakorana ku buryo umwe iyo yumvise nk’umuhanzi yakoranye nk’ikiganiro n’umunyamakuru utari mu itsinda rya mugenzi we bashobora gusibirana amayira.
Aha twakwifashisha urugero rw’ikiganiro cyatambutse ku rubuga rwa Twitter mu ijoro ryacyeye (Space), cyagarukaga ku matsinda runaka bamwe mu banyamakuru n’abahanzi bahuriyemo bitari ibyakinyamwuga.
Aha hagarutswe ku gitaramo cya Bruce Melodie yakoreye i Burundi nyuma bikaza kuvugwa ko hari umunyamakuru umwe waje kwandika inkuru ivuga ko uyu muhanzi yahuye n’uruva gusenya ubwo ngo inzengo z’umutekano zamuhagarikaga ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo zakumiriwe muri iki gihugu bigatuma igitaramo cye kigenda nabi.
Nyuma y’amasaha macye iyo nkuru isohotse ,uyu muhanzi yanditse kuri Twitter yifatira ku gahanga uyu munyamakuru avuga ko yatangaje inkuru ibogamye itarimo ubunyamwuga.Ibi byakurikiwe n’andi makuru yagiye hanze avuga ko undi munyamakuru nawe asa n’uvuguruza ibyavuzwe n’uyu munyamakuru ariko ngo akabikora asa n’ubikora ku nyungu ze kugeza ubwo igitangazamakuru akorera cyabanje kugenzura inkuru ye maze hakagira ibikurwamo kugirango ibone gusohoka bitewe n’uko ngo hasaga n’aharimo kwibasira.
Ibi rero biri mu byashingiwe hatahurwa ko bamwe mu banyamakuru bitwa ko bafite amazina azwi akomeye bajya bagira udukundi bakorana nako kandi kakanakoreshwa mu kuzimya abandi runaka mu gihe bashatse kubura umutwe.Ariko ahanini ikiba kigamijwe ni indonke cyane cyane iba ituruka ku bahanzi by’umwihariko abamaze kugira ubutunzi bufatika.
Uretse kuba utu dukundi tugaragara cyane mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru by’imiyoboro migari nka Radio na tv ndetse n’ibyandika kuri murandasi, byageze no ku rubaga rwa You Tube aho usanga hari abavuga ko umunyamakuru atumira umuntu runaka bitewe n’ikiganiro bafitanye ariko akamubuza kujya ku yindi shene(Channel) kuko ngo baba batari mu gakundi kamwe.
Ibi rero by’udukundi usanga ngo bidindiza iterambere ry’umuziki bityo ugasanga uhora ku rwego rumwe ntukure ngo ujye ejuru nko mu bindi bihugu.Ikindi kandi kinateje inkeke ni uko umuntu ufite impano akizamuka bimugiraho ingaruka mu muziki kuko usanga abakamuzamuye bahora mu matiku no kwibanda ku babahanzi banini kuko aribo bafite ibyo batanga mu buryo bw’amikoro.
Hakomeje kwibazwa amaherezo y’uru rugamba mu muziki nyarwanda kuko abakagize uruhare mu iterambere ryawo nibo bakomeje kuwugera intorezo.


