Ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze Real Madrid igitego 1-0, mu mukino wa UEFA Champions league wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.
Iyi kipe y’i Paris yari yakiriye Real Madrid yo muri Espagne mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza wabereye i Parc des Princes.
PSG ibifashijwemo n’umurindi w’abafana bayo yihariye igice cya mbere cy’umukino, gusa ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Lionel Messi cyo kimwe na Kylian Mbappé bafatanyaga na Angel Di Maria.
Amashoti aba bakinnyi bagiye bagerageza yose yagiye akurwamo n’umunyezamu Thibaut Courtois wa Real Madrid.
Igitutu cya PSG kuri Real Madrid cyakomeje kugaragara mu gice cya kabiri cy’umukino, ari na ko abakinnyi b’iyi kipe y’umutoza Mauricio Pochettino bagenda bahusha uburyo bwinshi.
Iyi kipe yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 62 nyuma y’uko myugariro Dani Carvajal yari amaze gutegera Mbappé mu rubuga rw’amahina, gusa Penaliti ya Messi ikurwamo n’umunyezamu Thibaut Courtois.
PSG yari yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego yongereye imbaraga mu busatirizi bwayo ubwo Neymar Jr wari umaze hafi amezi atatu yaravunitse yasimburaga Angel Di Maria ku munota wa 73.
Mbappé yashoboraga gufungurira PSG amazamu ku munota wa 77 ubwo yahabwaga umupira mwiza na Messi, gusa awuteye nyuma yo kuwinjirana mu rubuga rw’amahina uca hanze gato y’izamu.
Ni nako byagenze kuri Neymar ubwo yahabwaga na Messi umupira nk’uriya ku munota wa 86 w’umukino, gusa awuteye ukurwamo na Courtois ujya hanze.
Byasabye umunota wa nyuma w’umukino ngo PSG yagerageje amashoti 21 arimo umunani yakuwemo n’umunyezamu ngo ifungure amazamu.
Hari ku mupira Neymar yahaye Mbappé n’agatsitsino, mbere yo kwinjira mu rubuga rw’amahina anyuze hagati ya Eder Miltao na Lucas Vasquez agatera umupira wanyuze mu maguru ya Thibaut Courtois mbere yo kuruhukira mu izamu.
Undi mukino wabaye ni uwa Manchester City yagiye kunyagirira Sporting Lisbon muri Portugal ibitego 5-0, birimo bine byinjiye mu gice cya mbere.


