Ku wa 12 Kanama 2025, inzego z’umutekano muri Uganda, ari zo Ishami ryo Kurwanya Ruswa rya Perezidansi ku bufatanye n’Ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha (CID), zataye muri yombi abantu barindwi barimo Abanyekongo bane n’Abanya-Uganda batatu bakekwaho uburiganya bwo kwambura umucuruzi w’Umunyanijeriya, Mark Gbillah, amadolari ya Amerika 70,000 (asaga miliyoni 93 Frw).
Aba bakekwaho icyaha bashinjwa kwiyitirira kuba abacuruzi n’abahuza b’amasosiyete Legacy Refinery Limited na Emerod Agency Limited, bakizeza uwo mucuruzi kumugezaho ibiro birindwi bya zahabu. Iperereza ryagaragaje ko ayo masosiyete nta zahabu za nyazo yari afite.
Abatawe muri yombi ni: Paluku Kisasi, Safari Akonkwa, Isaac Mpende, Abdul Madjid Kahirima, Mabwongo Prince, Kajjubi Tevin Kyome, na Tibasiima Barbra uzwi nka Katushabe Sharon.
Umuvugizi w’Ishami ryo Kurwanya Ruswa muri Perezidanse, Bwana Bamwiine Muhorozi, yatangaje ko gufatwa kwabo byabaye nyuma y’uko nyir’ukwibwa yatanze ikirego, inzego z’umutekano zikamufasha gutegura inama mpimbano yatumye bafatirwa mu cyuho.
Mu gikorwa cy’iperereza, mu nzu bakekwagamo mu gace ka Muyenga hafatiwe ibiro 150 bya zahabu mpimbano n’udukomo bavugaga ko dukoze muri Zahabu bakoresha mu kureshya no gushuka abashoramari.
Iyi dosiye ije mu gihe uburiganya bwa zahabu bukomeje gufata indi ntera muri Uganda, aho muri uyu mwaka umushoramari wo muri Turukiya yambuwe asaga $150,000, naho muri 2024 undi yamburwa $105,000 mu masezerano y’ubucuruzi y’ibiro 20 bya zahabu.
Imibare y’akarere igaragaza ko kuva mu ntangiriro za 2021 kugeza muri Werurwe 2022, abashoramari bo muri Uganda na Kenya batakaje hafi miliyoni $25 mu buriganya bwa zahabu, imwe muri izo dosiye yarageze kuri miliyoni $8.
Bwana Muhorozi yasabye abashoramari gukorana n’inzego zibishinzwe mu kugenzura ishingiro ry’amasezerano yose no gutanga amakuru hakiri kare igihe hari ibimenyetso bishidikanywaho.
Aba bakekwaho icyaha bateganyijwe kugezwa mu rukiko mu minsi ya vuba.



