Urukiko rwa gisirikare muri Uganda, rwakatiye igifungo cy’amezi atandatu abasirikare batandatu b’icyo gihugu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’iyicarubozo.
Batandatu bahamijwe iyicarubozo barimo Lieutenant Denis Gumisiriza, Sergeant Francis Ethiano, Corporal Paul Mukyansi, Corporal Kolo Mwanze, Corporal Ismael Muchunguzi na Private Wefura Dickson.
Umuvugizi wa Diviziyo ya kabiri y’igisirikare cya Uganda UPDF bariya basirikare babarizwagamo, Maj. Charles Kabona, yavuze ko Lieutenant Gumisiriza na bagenzi icyaha bakoze bagikoreye ahitwa Kyalenga muri Komini Kaborogota iherereye mu karere ka Isingiro, aho bari boherejwe ku irondo mu rwego rwo gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.
Icyo gihe ngo bishe urubozo abaturage bo muri kariya gace, ibinyuranyije n’uburyo bw’imikorere y’igisirikare cya Uganda, UPDF.
Bariya basirikare bakatiwe gufungwa, mu gihe inzego zishinzwe umutekano muri Uganda ziri mu zashinjwe gukoresha imbaraga z’umurengera mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ku buryo hari n’abagiye babitakarizamo ubuzima.
Muri Mata uyu mwaka, abandi basirikare batandatu ba Uganda bari bakatiwe igifungo cy’amezi atandatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica urubozo abagore b’ahitwa Eregu.


