Abaturage batuye mu gace ka Oduk abitwa muri Zombo batangiye guhunga bava mu ngo zabo bitewe n’urusaku rw’amasasu rukomeje kuhavugira mu gikorwa cyo guhiga abagizi ba nabi bagabye igitero ku ngabo za Uganda.
Iki gitero cyagabwe n’itsinda rigari ry’abagizi ba nabi bagera kuri 200 bari bitwaje intwaro zirimo imihoro, amacumu, imiheto ndetse n’imbunda nkeya. Bageze ku kigo izi ngabo z’igihugu (UPDF) zibamo, bahishe abasirikare bagera kuri batatu ndetse batwika n’amacumbi yabo agera kuri 12.
Rwabaye urugamba hagati y’impande zombi, rwari rusa n’urwarangiye ingabo za Uganda zirukanye aba bagizi ba nabi, bahungira aho bikekwa ko ari mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, cyane ko ari ho ngo bashobora kuba baraturutse ariko bigaragara ko hari abasigaye mu giturage.
Ingabo z’igihugu ziracyahiga bukware aba bagizi ba nabi mu mpande zitandukanye, 23 bamaze gufatwa mu gihe 12 bamaze kwicwa ariko abaturage nabo bafite ubwoba ko bavumbuka bakabagirira nabi.
Kuva uwo munsi, ku manywa na nijoro muri Oduk humvikana urusaku rw’amasasu menshi, ingabo za Uganda zihiga aba bagizi ba nabi, bikaba byatumye abanyantege nke barimo abakecuru, abagore ndetse n’abana bahungira mu tundi duce bizeyemo umutekano, bitwaje ibikoresho birimo ibiryamirwa.
Nk’uko The Daily Monitor yabitangaje, umubyeyi utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati: “Ntabwo waguma hariya kuko nta mutekano uhari. N’abasirikare ba UPDF bari kurasa amasasu menshi.”
Ku wa kane tariki ya 5 Werurwe 2020 ni bwo aba bagizi ba nabi cyangwa se abarwanyi bagabye iki gitero. Bishe abasirikare batatu ba UPDF nabo hicwamo benshi [bavuzwe mu mibare] nk’uko umuvugizi Brig. Gen. Richard Karemire yabitangaje.


