Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Madamu Anita Annet ku myaka 49, aherutse kwibaruka impanga mu ntangiriro z’iki cyumweru bivugisha benshi amangambure.
Bwana Thomas Tayebwa umwungirije mu nteko niwe watangaje ku rubuga rwa Twitter (X) ko uyu Anita yamaze kwibaruka impanga kandi ko ameze neza n’abana bakaba nta kibazo.
Ati: “Turashimira byimazeyo abayobozi bacu bose b’icyubahiro, abo dukorana bo mu Nteko Ishinga Amategeko, inshuti, n’umuryango ku masengesho yanyu. Ntidushobora gusubiza buriwese ariko rwose twumva urukundo rwanyu ari inyamibwa!Turasenga ngo Imana Ishobora byose ibahe imigisha myinshi! ”
Uyu mubyeyi yibarutse nyuma y’amezi abiri Papa Fransisiko amuhesheje umugisha amusengera ubwo yari mu ruzinduko rwe i Vatikani muri Kanama 2023.Kubyara ku myaka 49 byahindutse inkuru muri sosiyete bitewe n’uko ubusanzwe akenshi kuri icyo kigero ukigezemo aba yaracuze n’ubwo atari kuri bose ahanini bijyana n’imisemburo y’umuntu.


