Gen. Muhoozi Kainerugaba yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa NBA muri Afurika, Clare Akamanzi, kugira ngo baganire kuri gahunda yo kwagura no kongera ubunyamwuga mu mukino wa Basketball muri Uganda, harimo no gutangiza shampiyona y’abato ya NBA mu mashuri yisumbuye.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 4 Werurwe 2026, nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo n’Umujyanama Mukuru wa Perezida mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe, yagiranye ibiganiro na Clare Akamanzi, n’abandi bayobozi baturutse muri NBA, ishami rya Afurika, kugira ngo barebere hamwe uburyo Uganda ishobora guteza inbere umukino wa basketball no guha amahirwe menshi abakinnyi bakiri bato.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’ushinzwe abafatanyabikorwa n’abaterankunga ba NBA muri Afurika, Nicholas Mutebi, hamwe n’umusesenguzi Andrew Mwenda nk’uko inkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Yakira aba bashyitsi, Gen. Kainerugaba yavuze ko “basketball ifite imbaraga zikomeye zo kugira uruhare mu iterambere ry’urubyiruko muri Uganda no kubera urugero urubyiruko binyuze muri siporo.”
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umuyobozi w’Ingabo za Uganda, “ibiganiro byibanze ku ngamba zagutse z’Umugabane za NBA Africa zo gukorana na guverinoma z’ibihugu bya Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa b’abikorera kugira ngo basketball ihabwe agaciro ku Mugabane wa Afurika.”
Icyifuzo gikomeye cyaganiriweho muri iyo nama ni “ishyirwaho rya NBA Junior League muri Uganda ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi na Siporo”.

Iyi gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa, shampiyona yakwibanda ku mashuri yisumbuye mu gihugu hose kandi ikazana ibihumbi by’abakinnyi ba basketball mu marushanwa yateguwe.
Muhoozi yavuze ko iki gikorwa kitazateza imbere impano ya siporo gusa ahubwo ko kizanateza indangagaciro zikomeye nko gukorera hamwe, imyitwarire myiza, ubuyobozi ndetse no gukora cyane mu rubyiruko.
Uganda isanzwe ifite umuco wa basketball ugenda ukura, cyane cyane mu mashuri ndetse na shampiyona zaho, aho amarushanwa akurura umubare munini w’abanyeshuri n’abafana.
Amakipe abiri yo muri Uganda, nka City Oilers na Namuwongo Blazers, mbere yahagarariye igihugu muri Basketball Africa League (BAL), amarushanwa yo ku mugabane wa Afurika aterwa inkunga n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA), ibigaragaza ko Uganda igenda itera imbere muri basketball y’ababigize umwuga.

Hashingiwe kuri iryo terambere, inama yasuzumye uburyo NBA Africa na Guverinoma ya Uganda bashobora gufatanya gushimangira iterambere ry’umukino no guharurira inzira abakinnyi bato.
Izindi nzego z’ubufatanye zaganiriweho zirimo gutegura amavuriro yita ku bakinnyi ba basketball, kwinjiza imyidagaduro n’umuco mu birori bya basketball, no gukoresha siporo mu guteza imbere ubukerarugendo no kumenyekanisha igihugu.
Abayobozi ba NBA muri Afurika kandi bagaragaje inyungu z’ubukungu zizanwa n’umukino wa Basketball, bavuga ko amarushanwa akomeye ya basketball akenshi anatuma hatezwa imbere ibijyanye no kwakira abashyitsi, ubwikorezi, itangazamakuru rya digitale, ibikorwa remezo no gutegura ibitaramo.
Akamanzi na Muhoozi bagaragaje ko gukomeza inzego za basketball bishobora gufasha gufungura amahirwe mashya ku bakinnyi bakiri bato ari nako bigira uruhare mu bukungu bushingiye kuri siporo mu gihugu.