Uganda: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba umaze kugaba ibitero 3 kuri polisi

Ihuriro UCFC (Uganda Coalition for Change), ryashinzwe n’abanyapolitiki batishimiye ibyavuye mu matora rusange ya 2021, rirahuzwa n’ibikorwa by’inyeshyamba nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Uganda.

Ibi byahishuwe kuwa Mbere ubwo hatangazwaga uko ikibazo cy’umutekano cyifashe mu gihugu nyuma y’ibitero bimaze iminsi bigabwa ku gipolisi n’abantu kivuga ko basanzwe babarizwa mu mutwe mushya w’inyeshyamba ubarizwa mu karere ko hagati mu gihugu.

Uyu mutwe ngo umaze kugaba ibitero bitatu muri Wakiso, Basunju na Kiboga. Byose byagiye byicirwamo abapolisi imbunda zabo zikibwa nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Kuri uyu wa Mbere ushize, Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga, yavuze ko itsinda rihuriweho ry’abashinzwe umutekano ryashyiriweho gushakisha uwo mutwe mushya w’inyeshyamba rimaze guta muri yombi abandi bantu 21 bakekwaho kuba muri uyu mutwe biyongera ku bandi 9 bafashwe mbere ubwo inkambi yabo yaterwaga.

Abo bantu 21 bafatiwe muri Kiboga, Mityana na Kassanda, bose ngo bakaba baritoreje igisirikare mu midugudu ya Kikandwa na Wabuyira.

Enanga yakomeje avuga ko benshi mu bakekwa ari urubyiruko binjijwe bakajyanwa muri Mityana aho biyunze ku gatsiko k’inyeshyamba gafite intego yo guhirika guverinoma iriho.

Ati “Turashaka kuburira urubyiruko ngo rwirinde udutsiko nk’utwo. Kuvuga ko baterwa imbaraga n’ibyavuye mu matora ya 2021 nta shingiro bifite. Amajwi y’Abagande benshi yarumviswe, kandi agomba kubahwa. Kubw’ibyo abo banyapolitiki bashishikariza urugomo, nka Plan-B bashaka gusenya sosiyete bikajyana mu myivumbagatanyo cyangwa intambara y’abenegihugu baraburirwa bikomeye.”

Ibi byatangajwe nyuma y’ibyo Umuyobozi w’Igipolisi IGP Okoth Ochola, aherutse gutangaza avuga ko hari abanyabyaha bashobora guhungabanya umutekano by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru.

Ochola yavuze ko igihugu cyugarijwe n’imbogamizi z’ubuhezanguni bw’imbere mu gihugu burimo ubwa Uganda Coalition for Change avuga ko ishaka kujyana Abagande mu myivumbagatanyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *