Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 5 Kanama, Umuryango w’Abibumbye wafunze ibiro by’ishami ryawo rishinzwe uburenganzira bwa muntu, i Kampala muri Uganda, nyuma y’ubwumvikane bucye hagati ya Guverinoma n’ubuyobozi bw’iri shami.
Komiseri mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, kuwa gatanu nibwo yatangaje ko ibiro by’iri shami i Kampala bizahagarika imirimo kuri uyu wa Gatandatu ushize nyuma y’uko Uganda yanze kongera amasezerano yo gukomeza gukorera muri iki gihugu.
Turk avuga ko yicujije kuba byafunzwe nyuma y’imyaka 18, avuga ko mu gihe cy’ibikorwa byabyo, ibiro “byashoboye gukorana bya hafi n’imiryango itegamiye kuri Leta, abantu b’ingeri zinyuranye muri Uganda, ndetse binakorana n’inzego za Leta hagamijwe kuzamura no kurengera uburenganzira bw’Abagande bose. ”
Yahamagariye Guverinoma ya Uganda kurengera abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru bo muri iki gihugu cya Afurika y’iburasirazuba, agaragaza impungenge z’uko imiryango 54 mu yitegamiye kuri Leta yahagaritswe n’abayobozi mu myaka ibiri ishize itarasubukura ibikorwa.
Turk kandi yerekanye ko nta nkunga yatanzwe na Kampala muri komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Uganda kandi isaba guverinoma gutanga ibikoresho bihagije kugira ngo ikore neza.
Ati: “Umufatanyabikorwa wacu umaze igihe kinini (komisiyo) mu kurengera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu gihugu aterwa inkunga idahagije ndetse nta bakozi bahagije, kandi amakuru avugwa yo kwivanga kw’abanyapolitiki mu nshingano zayo bibangamira ubuzimagatozi, ubwigenge no kutabogama.”
Ibi byose bibaye mu gihe Uganda ikomeje kuregwa kubangamira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’ababashyigikiye. Ibi byiyongera ku cyemezo cya Guverinoma ya Uganda cyo kutihanganira abaryamana bahuje igitsina nacyo cyazanye igitotsi gikomeye mu mubano wa Uganda n’uburengerazuba.
Muri Gashyantare, nibwo Guverinoma ya Uganda yafashe icyemezo cyo guhagarika ibiro by’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda, abaharanira uburenganzira bwa muntu benshi bamagana icyo cyemezo.


