Leta ya Uganda yihanganishije abantu barenga 8000 bavuye mu byabo nyuma y’ibitero by’umutwe witerabwoba wa ADF (Allied Democratic Forces), mu karere ka Ntoroko.
Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko umuyobozi w’akarere, William Kasoro, yavugiye mu gace ka Bweramule ko abantu babarirwa 7000 bahunze bakava mu byabo n’abandi 1000 bo mu duce twegeranye n’ako karere, baturuka muri Butungana no mu mujyi wa Kibuuku.
Yagize ati: “Kugeza ubu abantu barimo kuva mu ngo zabo, tumaze kubarura ni 8000 bamaze guhunga, ntabwo dufite inkambi yihariye yo kubashyiramo kubera ko tudafite ibiryo byo kubaha, bamwe bari kugumana n’abo mu miryango yabo”. Yongeyeho ko basabye leta ngo igire icyo ikora ariko ntacyo irababwira.
Abatuye muri aka gace basabye igisirikare kongera umubare w’abasirikare muri aka gace kugira ngo abaturage babashe kugaruka mu ngo zabo.
Abaturage basaba ko ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hakwiye kujya abasirikare benshi kubera ko ari ho izo nyeshyamba zambuka zituruka.
Umuyobozi ushinzwe umutekano muri Ntoroko, Maj (Rtd) Edward Jones Mugabirwe yagaragaje icyuho cy’abashinzwe umutekano muri aka gace , avuga ko hagiye kongerwa umubare w’abasirikare kugira ngo abaturage basubire mu ngo zabo.
Ariko umuyobozi w’ingabo muri batayo ibarizwa muri diviziyo ya 8 , Lt Col Saul Nabimanya avuga ko bafite abasirikare bahagije bo kwirukana abarwanyi ba ADF muri aka karere. Ati: “Icyo dukeneye ni ukubona abaturage bagaruka mu ngo kuko niba badahari nta muntu uzaduha amakuru yaho izo nyeshyamba zihishe”.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko inyeshyama za ADF zihishe hafi n’uruzi rwa Semuliki. Imirwano ikaze yabaye kuri uyu wa kabiri hagati y’igisirikare cya Uganda n’abagize umutwe w’inyeshyamba z’ADF, mu gace ka Kyapa.
Niyobuhungiro David


