Kuri uyu wa Kane mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, minisitiri w’ingabo yari yivuganwe n’abadepite, nyuma y’ibyo yatangaje ku gitero cya ADF giherutse guhitana abana b’Abanyeshuri 37 mu bantu 41 bakiciwemo kuwa Gatanu ushize, aho bemeza ko abasirikare n’abapolisi bari bazi neza ko igitero kiri kuba ariko bagatinda gutabara ku bwende .
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko umujinya wari wose mu nteko ishinga amategeko, abadepite bavuga ko abashinzwe umutekano birengagije umuhamagaro wo gutabara waturukaga mu baturiye ishuri ryisumbuye rya Mpondwe-Lhubiriha.
Minisitiri w’ingabo, Vincent Bamulangaki Ssempijja, yari amaze gutangaza ko ubwo ADF yateraga iri shuri abashinzwe umutekano batabaye mu minota 30.
Ibi byahise byamaganwa byihuse n’abadepite bakomoka muri Kasese bavuze ukuntu abasirikare bahageze nyuma y’isaha irenga igitero kirangiye n’abaterabwoba ba ADF bamaze kugenda.
Muri iyo saha, abaterabwoba bari bamaze kwica abanyeshuri 37 babatemaguye, barashe umuzamu w’ishuri, ndetse banatwitswe dortoirs 2 zari zirimo n’abanyeshuri ndetse banishe abaturage bagera kuri bane.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among, yahise yirukana minisitiri w’ingabo, amutegeka kuzagaruka mu nteko afite ubusobanuro bukwiye bugaragaza birambuye igisubizo cya guverinoma, ibijyanye n’abashimuswe, abapfuye n’abakomeretse.
Anita Among kandi yasabye guverinoma kwishyura inyemezabwishyu zose z’ibitaro.
Iyi nkuru ivuga ko minisitiri w’ingabo yabuze aho yihisha ubwo Depite Florence Kabugho (uhagarariye Kasese mu nteko) yashyiraga ku karubanda kunanirwa kw’abashinzwe umutekano.
Yavuze ko abaterabwoba bamaze isahga irenga bari kwica abanyeshuri babatemagura mbere yo kumanukira mu gasantere k’ubucuruzi gaturiye ishuri.
Yavuze ko abasirikare bari mu ntera igera mu kilometero kimwe, bagumye mu birindiro byabo, naho abapolisi bo kuri station iri hafi aho nabo bagasubiza inyuma umuturage wari ubirukiyeho agiye gutabaza.
Ati ” Minisitiri amaze kutubwira ko igitero cyabaye ahagana saa tanu z’ijoro… ari we na buri wese tuzi ko inyeshyamba zaje, zigafata umwanya wazo wo kwica abanyeshuri bari bari kuvuza induru basakuza ko “turimo kwicwa,”
Yakomeje agira ati “Umunyeshuri umwe witwa Nkato yabashije gucika yirukira kuri station ya polisi iri muri metero 800 uvuye ku ishuri avuga ko ‘abantu batazi baje ku ishuri ryacu kandi barimo kwica abantu’ ariko abapolisi ntacyo bakoze,”
Kabugho avuga kandi ko abarokotse bahishuye ko abicanyi banafashe umwanya wo kubanza kugenzura ko abahohotewe bapfuye neza mbere yo gutwika imirambo yabo.
Ati ” Ntibahagarikiye aho. bimukiye ku gasantere k’ubucuruzi kari hafi aho baragatera. Binjiye mu maduka basahura buri kimwe bagenda nta wubahagaritse. abashinzwe umutekano bari bari he icyo gihe cyose?”
Naho Depite Harold Tonny Muhindo (uhagarariye Bukonzo y’Iburasirazuba) yasobanuriye inteko ukuntu kwirara kw’abashinzwe umutekano kwagejeje ku bwicanyi.
Ati ” Ubwo inyeshyamba zerekezaga ku ishuri, zahuye n’umumotari zigerageza kumurasa.
Bamurasheho amasasu abiri, ata moto yirukira kuri polisi avuga ko yahuye n’abateye, ariko polisi kuri Customs Police imubwira kujya kubivuga kuri station ya polisi ya Mpondwe. Ni gute umusivili watanze amakuru kuri polisi yongera gusabwa kuyajyana ku yindi station ya polisi?”
Yongeyeho ko abasirikare ba UPDF nabo bari mu ntera itarenze ikilometero kimwe batigeze batabara abana bari barimo kwicwa.
Depite Ferigo Kambale (Uhagarariye Umujyi wa Kasese), yavuze ko abasirikare bari hafi batatabaye, ari na yo mpamvu indi mitwe yari hakurya y’umupaka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari yo yagerageje gutabara.
Ati ” Ibyabaye aho hantu uwo munsi byari biteye ubwoba…abanyeshuri bacu batabaje igihe kirekire… abanyeshuri bacu barabazwe, barishwe baranahotorwa nk’ihene bifata isaha irenga,”
Mbere y’uko ahagarikwa, minisitri w’ingabo yari amaze kuvuga ko nyuma y’iminsi itatu igitero kibaye, ku itariki ya 19 Kamena, abasirikare ba UPDF bakurikiye abicanyi bababonye ndetse bagahangana nabo.
Izi nyeshyamba ngo zari zakajije ibirindiro byazo zatewe na UPDF izigera muri eshatu ziricwa, imbunda ya submachine gun irafatwa, ndetse umugore umwe n’abana batatu bari bashimuswe baratabarwa.


