Uganda mu bihugu bya Mbere bicumbikiye impunzi nyinshi muri Afurika

Igihugu cya Uganda cyashyizwe mu bihugu bya mbere byo muri Afurika bifite inkambi nini aho kugeza ubu gicumbikiye miliyoni 1.6. Abenshi mu bihganje bakaba bakomoka mu gihugu cya Sudan na DR Congo.

Impunzi nyinshi zikambitse muri iki gihugu zikomoka mu bihugu by’abaturanyi birimo Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bitewe n’imirwano yamaze kuhashinga imizi.Byakajije umurego nyuma y’uko imirwano hagati ya FARDC na M23 yubuye ku ruhande rwa Kongo, utibagiwe n’umutwe wa ADF mu gace ka Beni.

Abagera kuri 81% muri bo, ni abagore n’abana, akenshi bahunga nyuma y’uko abagabo bakunda kwicirwa muri izo mvururu.

Inkambi ya Nakivale, ituwe n’abantu 185.000 mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda. Yakira abantu bashya buri cyumweru.

Gusa hagataho muri Nakivale, ubukene no guta amashuri ni ikibazo gikomeje kuhavugwa .Kimwe mu bintu binubira harimo ko usanga umuntu umwe ahabwa 3kg z’umuceri na 1/2 cy’ikiro buri kwezi bityo ugasanga inzara ni yose.

Guverinoma ya Uganda irasaba amafaranga menshi mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo bakomeze politiki yo kwakira mpunzi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *