Perezida Museveni yateye utwatsi icyifuzo cyo kubaka Ikigo cy’urwibutso rwa Idi Amin dada (Idi Amin Memorial Institute) wahoze ari Perezida wa Uganda, asobanura ko uyu adakwiye gushyirirwaho urwibutso.
Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko cyamenye ko itsinda ry’Abagande ryandikiye Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru (NCHE), risaba gufasha kubonera icyangombwa iki kigo cyakwitirwa Amin.
“Ubu ni ubusabe bubi kandi bugomba guterwa utwatsi…ntabwo byemewe guha icyemezo ikigo cyo guteza imbere cyangwa kwiga imirimo ya Idi Amin,” uyu ni Perezida Museveni mu gisubizo yahaye ibaruwa ngishanama ya NCHE.
Mu ibaruwa yo kuwa 5 Ukwakira yandikiwe Janet Museveni nka minisitiri w’uburezi na siporo, Perezida Museveni yavuze ko ubutegetsi bwa Amin butari bwemewe n’itegeko nshinga, bwakoreye amabi menshi Abagande, kandi bwasenye ubukungu bw’igihugu.
Abayobozi muri Minisiteri y’uburezi bemeje iby’iyi baruwa. Bavuga ko Museveni yasobanuye ko “Guverinoma ya Idi Amin ntiyari yemewe. Nta burenganzira yari ifite bwo kwishyira hejuru y’igihugu cyacu.”
Museveni yongeyeho ko ” Usibye kuba atari yemewe n’itegeko nshinga, yakoze ibyaha byinshi, kwica abasirikare b’Abachori n’Aba-Lango muri Mbarara, kwica imbohe muri Gereza ya Muukula, no kwica Ben Kiwanuka, Basil Bataringaya n’umugore we n’ubundi bwicanyi bwinshi.”
Idi Amin yafashe ubutegetsi mu 1971 akoreye coup d’etat Perezida Apollo Milton Obote. Yayoboye igihugu kugeza mu 1979. Yaje gupfa ku itariki ya 16 Kanama 2003 apfiriye mu buhungiro i Jeddah muri Arabia Saoudite aba ari naho ashyingurwa.
Uwitwa Hassan Fungaroo Kaps, wahoze ari umudepite uhagarariye Obongi, ari nawe uri inyuma y’icyifuzo cyo kubaka Ikigo cyakwitirirwa Amin, kuri uyu wa Gatandatu ushize yibajije ku mpamvu Museveni atanga ariko anibaza ku ishingiro ry’amategeko agenderaho yanga iki kigo.
Ati ” Perezida Museveni yaje ku butegetsi akoresheje umunwa w’imbunda arwanya ubutegetsi bwatowe, guverinoma ya 2 ya Obote. Kimwe na Idi Amin, yaje ku butegetsi binyuze muri coup. Amin byamufashe umunsi umwe; Museveni bimutwara imyaka 5,”
Kuri Fungaroo, ngo impamvu Museveni atanga ahanini zigamije kugonganisha abantu mu gihe bifasha ubutegetsi bwe. Yongeyeho ko kandi kwirukana Abahinde kwakozwe na Amin, Museveni avuga ko kwasenye ubukungu, cyari igitekerezo cyaturutse mu bayobozi bo muri East Africa.


