Perezida Yoweri Museveni, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yayoboye inama ya mbere y’ubuyobozi bukuru bwa UPDF kuva yatsindira manda ya karindwi mu matora aheruka kuba muri uyu mwaka. Nkuko bisanzwe, iyi nama yabereye mu ngoro ya perezida, i Entebbe, yasuzumye uko umutekano uhagaze mu gihugu ndetse n’imikorere ya UPDF mu karere.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru ba UPDF, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Muhoozi Kainerugaba; Umugaba Mukuru wungirije, Lt. Gen. Sam Okiding; Umuyobozi w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Kayanja Muhanga; Umuyobozi w’Inkeragutabara, Lt. Gen. Otema Awany; Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt. Gen. Charles Okidi; Umuyobozi w’Ingabo Zidasanzwe (SFC), Maj. Gen. David Mugisha, hamwe n’abandi bayobozi.
Muri iyo nama kandi, hari abahagarariye Minisiteri y’Ingabo n’abavuye ku rugerero, barimo Minisitiri Jacob Oboth Oboth, Umunyamabanga wa Leta, Huda Oleru, n’Umunyamabanga Uhoraho, Rosette Byengoma.

Iyi nama yabereye mu ngoro ya perezida, i Entebbe, ije nyuma y’amatora rusange aherutse kuba, indorerezi nyinshi zemeza ko ari yo yakozwe mu mahoro menshi mu mateka y’amatora ya Uganda.
Mu birori byo kwizihiza Tarehe Sita mu ntangiriro z’uku kwezi, Gen. Muhoozi yashimye abashinzwe umutekano kuba baragize uruhare mu gutuma amatora aba mu mahoro kandi ashimira Abagande kuba barakoranye nabo kugira ngo abeho.
Iyi nama yabaye mu gihe hakurya y’imipaka, Ingabo za UPDF zikomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare muri DRC, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrica, na Somaliya.


