Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yageze muri ⅛ cy’Igikombe cy’Isi cy’abatatengeje iyo myaka, nyuma yo gusezerera Sénégal iyitsinze igitego 1-0.
Ishoti riremereye Abubakali Walusimbi usanzwe akinira Vipers yarekuye ku munota wa 34 w’umukino ni ryo ryafashije ingimbi za Uganda kwandika amateka muri ririya rushanwa rikomeje kubera muri Qatar.
Iyi kipe y’umutoza Brian Ssenyondo yanditse amateka yo kugera bwa mbere muri ⅛ cy’Igikombe cy’Isi, mu gihe yanaherukaga kwandika ayo kugera muri ¹/³² ubwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru yatsindaga u Bufaransa igitego 1-0.
Kuri ubu Uganda igomba guhurira muri ⅛ n’imwe mu makipe ya Burkina Faso n’u Budage.


