Uganda: Umugabo w’imyaka 29 akurikiranweho gufata nyina ku ngufu

Umugabo w’imyaka 29 y’amavuko w’i Kabale muri Uganda, yatawe muri yombi na Polisi y’icyo gihugu ashinjwa gusambanya ku ngufu nyina umubyara w’imyaka 77 y’amavuko.

Elly Maate, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi, yavuze ko uwatawe muri yombi ari uwitwa Justus Byamukama wo mu mudugudu wa Kashenyi, muri Komini ya Kamuganguzi ho mu karere ka Kabale, mu majyepfo ya Uganda.

Maate yavuze ko Byamukama yasambanyije nyina ku wa 28 Kamena abikoreye mu gace batuyemo.

Amakuru avuga ko kuri uwo munsi Byamukama yahuriye mu nzira na nyina wari uvuye ku gasantere k’ubucuruzi ka Hakatusi, akamubwira ko ari bumwice naramuka atameye ko baryamana.

Umuvugizi wa Polisi yasobanuriye ChimpReports ko Byamukama yahise asambanyiriza nyina ku ngufu mu murima w’ibijumba wari hafi aho, yarangiza agahita ahunga.

Ati: “Uwahohotewe yatanze amakuru y’ibyabaye ku muyobozi w’umudugudu, hahita hakurikiraho guhiga Byamukama wabonetse kuri uyu mugoroba agahita atabwa muri yombi aho yari yihishe mbere yo gushyikirizwa Polisi.”

Maate yasobanuye kandi ko Byamukama akurikiranweho ibyaha bibiri, birimo icyo gusambanya ku gahato umubyeyi we ndetse n’icyo gusambanya umuntu bafitanye isano ya hafi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *