Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru gishize, inzoka yavuye mu nkegero z’ikibug cy’indege mpuzamhanga cyaaa Entebbe muri Uganda yinjira mu nyubako y’ubugenzuzi iruma umukozi wari urimo kuyobora indege witwa Jonathan Kayizzi .
Vianney Luggya, Umuvugizi w’ikigo gishinzwe indege za gisivili (UCAA), ari nacyo gishinzwe gucunga iki kibuga cy’indege, we yavuze ko ibyabaye “bikekwa ko ari ukurumwa n’inzoka”.
Ati: “Ntabwo ari ukurumwa n’inzoka nyirizina. Byakekwaga gusa ko ari yo kandi nta kibyemeza. Hari ibimenyetso byerekana ko umuntu yarumwe n’inzoka”. Yongeyeho ati:“ Abaganga basuzumye ibimenyetso byose n’ingaruka zabyo umuntu agira [nyuma yo kurumwa n’inzoka] kandi siko byagenze muri iki kibazo cyihariye. ”
Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru, kivuga ko nubwo umuvugizi wa UCAA yagerageje kugaragaza ibyabaye nko “gukeka kurumwa n’inzoka”, iperereza ryacu ryerekana ko umukozi watanze’ raporo y’ibyabaye ‘ saa yine n’iminota 36 za mu gitondo ku bagenzuzi yabishyize mu rwego rwo “kurumwa n’inzoka mu cyumba cy’imbere cy’itumanaho.”
Kayizzi, umukozi bivugwa ko yarumwe n’igikururanda, akorera ibikorwa by’ingenzi ikibuga cy’indege n’umutekano w’indege, mugenzi we yavuze ko harimo kwakira gahunda z’indege, gukwirakwiza amakuru ku ndege, guh amakuru abahinzwe ibikorwa by’indege (Notams) igihe bibaye ngombwa, no kuvugurura ibitabo by’indege.
Abashinzwe gucunga amakuru y’indege baba bicaye mu biro by’itumanaho aho bayoborera indege (Control Tower).
Mu yandi makuru yaae gutanga nyuma, Umuvugizi wa UCAA, Luggya, yavuze ko Kayizzi atarumwe n’inzoka ariko ko abaganga bamuhaye umuti wo kurwanya ubumara mu rwego rwo kwirinda.
Ati “Umuntu warumwe n’inzoka ubusanzwe yagira imyenge ibiri, ariko uyu yari afite umwe. Icya kabiri, nta kubyimba, nta bubabare iyo ukanze aho hantu kandi uruhu ntirwatukuraga, ibyo bikaba ari ibimenyetso by’ibanze byo kurumwa n’inzoka “, nk’uko yabitangaje mu butumwa bwa WhatsApp.


