Uganda: Urukiko rwategetse Leta guha Abatwa ingurane, kubera kubakura mu mashyamba

Urukiko rusumba izindi rwa Uganda rwategetse Leta guha Abatwa ingurane kubera ko yabakuye mu mashyamba babagamo (bayita ubutaka gakondo) mu bihe bya kera.

Nk’uko New Vision yabitangaje, icyemezo cy’urukiko cyashyizweho imikono n’abacamanza barimo Elizabeth Musoke kigaragaza ko Abatwa bakuwe mu mashyamba ya Mgahinga na Bwindi guhera mu myaka y’1920 mu gihe cy’ubukoloni kugeza mu 1991 ku butegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Uru rukiko rwavuze ko gukura Abatwa muri aya mashyamba, byabagizeho ingaruka ku mibereho yabo, ku ishema bari bafite, batakaza ikirango cy’amateka yabo; bituma bumva nta gaciro bagifite, babaho mu buzima bw’umuhezo.

Ruvuga ruti: “Nta ngurane Leta yigeze iha Abatwa nyuma yo kubambura ubutaka bwabo, byatuma babura ahantu baba, babaho nta butaka bagira…”

Aba Batwa bakuwe muri aya mashyamba kugira ngo abungabungwe, ajye yakira ba mukerarugendo. Babeshwagaho n’ubuhigi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *