Kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Werurwe, urukiko rwo muri Uganda rwateye utwatsi icyifuzo cy’itsinda ryunganira abaryamana bahuje igitsina rishaka guhatira guverinoma kuryandika, nk’uko umunyamategeko wabisabye yabitangaje.
Ishyirahamwe Sexual Minorities Uganda (Smug) ryatanze ikirego mu rukiko rukuru rw’igihugu bwa mbere mu 2015 nyuma y’uko umwanditsi wa guverinoma w’amasosiyete yanze kurishyira ku rutonde, ibyo bikaba byari kwemerera uyu muryango gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Umunyamategeko yavuze kandi ko icyo gihe uyu muryango wateje imbere inyungu z’abantu imibereho yabo yafatwaga nk’icyaha mu mategeko ya Uganda.
Mu 2022, Guverinoma ya Uganda yahagaritse ibikorwa bya Smug kubera ko itari yanditswe ku mugaragaro.
Kuryamana kw’abahuje igitsina muri Uganda byari ikizira kuva mu gihe cy’abakoloni b’Abongereza kandi iki gihugu cyashyizeho rimwe mu mategeko akaze arwanya ubutinganyi ku Isi muri Gicurasi.


