Besigye w’imyaka 69 y’amavuko amaze umwaka urenga afunzwe nyuma yo gufatirwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya, aho yari yagiye mbere yo koherezwa muri Uganda agashinjwa icyaha cy’ubuhemu n’ibindi byaha.
Abamwunganira, umugore we ndetse n’abafatanyabikorwa be muri politiki bamaganye ibyo birego, bavuga ko ari imfungwa ya politiki izira kutavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ku butegetsi.

Museveni, ufite imyaka 81, yabonye indi manda mu matora yo kuwa 15 Mutarama 2026 nyuma yo gutangazwa ko yatsinze n’amajwi 72% atsinda Bobi Wine, wavuze ko amatora yabayemo uburiganya ndetse ubu akaba abarizwa mu buhungiro.
Byanyima, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Sida (UNAIDS), mu kiganiro yagiranye na Reuters mu rugo rwabo i Kampala, yavuze ko ubuzima bwa Besigye bwifashe nabi cyane kuva yarwara. Yavuze ko afite ububabare bukabije mu maguru kandi atabasha kurya uko bikwiye.


