Guverinoma ya Uganda mu minsi iri imbere nayo ishobora kohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique yibasiwe n’intagondwa z’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri IS (Islamic State) mu myaka irenga itatu ishize.
Ni igikorwa cyaba gishingiwe ku biganiro ibihugu byombi biri kugirana, birimo icyo Gen. (Rtd) Ivan Koreta woherejwe nk’intumwa ya Perezida Museveni aherutse kugirana na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi.
Gen. Koreta ni umwe mu basirikare bafite ijambo rikomeye mu gisirikare cya Uganda, UPDF. Ubwo we n’abandi barwanyi bari mu mutwe wa FRONASA (Front for National Salvation) wari uyobowe na Museveni biteguraga guhirika ubutegetsi bwa Idi Amin, baherewe imyitozo ya gisirikare muri Mozambique.
Ikiganiro cya Gen. Koreta na Perezida Nyusi cyabereye mu karere ka Pemba mu ntara ya Cabo Delgado, tariki ya 9 Kanama 2021 nk’uko amakuru abivuga.
Icyo gihe Gen. Koreta yabwiye Perezida Nyusi ko Uganda yiteguye gufasha Mozambique guhangana n’ibibazo irimo birimo ibikorwa by’iterabwoba byibasiye iyi ntara.
Mu gihe Uganda yaba yohereje abasirikare muri Mozambique habanje ibiganiro bitigeze bijya hanze, ntibyatungurana kuko ubu ni bwo buryo Perezida Nyusi yakoresheje asaba u Rwanda kumufasha kurwanya izi ntagondwa.
Perezida Nyusi yagiriye uruzinduko rwasaga n’urw’ibanga mu Rwanda muri Mata 2021. Icyo gihe yakiriwe na Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro by’uko ibihugu byombi byafatanya mu kurinda umutekano w’abaturage ba Cabo Delgado nk’uko igitangazamakuru Africa Intelligence cyabitangaje.
Ibi biganiro byatanze umusaruro, cyane ko tariki ya 9 Nyakanga 2021, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri iyi ntara, bajya kwifatanya n’inzego z’umutekano z’iki gihugu kurwanya izi ntagondwa.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique na Polisi z’ibihugu byombi zatangiye ibikorwa byo kwirukana izi ntagondwa mu birindiro byazo by’umwihariko ibya Awasse na Mocimboa da Praia, ubu byose zamaze kuzibikuramo nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga amaze kubitangaza.
Col. Rwivanga yatangaje ko ikigiye gukurikira kwirukana intagondwa mu birindiro, ari ukuzisanga aho zahungiye, zikicirwaho, hakazakurikiraho guha icyizere abaturage bahunze, bagasubira mu byabo. Amakuru ahari yemeza ko hari bamwe batangiye gusubira mu ngo zabo.
Nyuma y’aho uyu musirikare yatangarije ko intagondwa zose zakuwe mu birindiro, ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC) zatangiye ku mugaragaro ubutumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado.
Ibi bivuze ko ingabo za Uganda nizijya muri Mozambique, zizahuza imbaraga n’iz’iki gihugu, iza SADC hamwe n’iz’u Rwanda mu bindi byiciro byo kugarura amahoro n’umutekano; ari bwo gukurikirana intagondwa aho zahungiye no gusubiza abaturage mu byabo.


