Ingabo za Uganda (UGACON) zari mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zarangije gusohoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) nyuma yo kurangira kwa manda y’izi ngabo ku itariki ya 8 Ukuboza 2023.

Ingabo za Uganda muri EACRF zari zoherejwe i Mabenga, Chengerero, Kiwanja na Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko byatangajwe na Komanda w’Ingabo za Uganda muri ubu butumwa, Col Walaka Hyeroba, ingabo zose hamwe n’ibikoresho by’igihugu byasohotse ku butaka bwa Congo ku itariki ya 14 Ukuboza.

Yavuze ko ingabo ze zakoranye cyane n’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abaturage baho kandi agaragaza ko bicuza kuba EACRF yavuyeyo hakiri kare.

Yashimangiye ko gahunda yo kwambura intwaro , gusubiza mu buzima busanzwe, no Kugarura ituze mu baturage (PDDRCS) yari itaratangira nk’icyiciro gikomeye cy’ubutumwa bwa EACRF cyari kuzatuma imirwano ihagarara.


