Uganda yangiye impunzi z’Abanyekongo zirenga 10,000 kwinjira ku butaka bwayo

Uganda yanze ko impunzi z’abanye Congo zirenga 10,000 zinjira ku butaka bwayo. Ibi byabaye kuva aho imirwano y’amoko abiri yatangiraga kubera mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Daily Monitor ivuga ko imirwano yatangiye tariki ya 24 Gicurasi uyu mwaka, ikaba iri gushyamiranya abaturage bo mu bwoko bw’Aba Luru n’Aba Lendu baturuka mu bice bya Nsimbi, Logu na Gonyubendu ho mu ntara ya Ituri iherereye mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi mpunzi zivuga ko zikihagera zahise zihagarikwa n’abapolisi n’abasirikare ba Uganda zikangirwa kwinjira ku butaka bwayo, ubu zikaba zaraheze ku mupaka wa Zombo aho ziri gutakambira Guverinoma ya Uganda ngo izifashe zinjire mu gihugu mugihe yo ivuga ko itatuma zinjira kuko zishobora kuba zizanye icyorezo cya Covid-19.

Izi mpunzi zirasaba Guverinoma ya Uganda kuzifasha ikaziha ubuhungiro n’ubundi bufasha bw’ibanze bukenewe cyane ko harimo n’abafite abana batoya nyamara nta n’ibyo kurya n’ibiryamirwa bafite.

Umwe murizo witwa Janet Athua w’imyaka 45 yagize ati “Abana bahora bambaza impamvu twaje kurara munsi y’ibiti imvura ikaba itunyagira. Mba ndi gusenga ngo nibura Uganda iduhe ubufasha bwo kwinjira mu gihugu.”

Ni mugihe igisirikare cya Uganda (UPDF) ari nacyo gifite inshingano zo kurinda uyu mupaka cyo kivuga ko nta muntu n’umwe kizemerera kwinjira ku butaka bwa Uganda kuko nta wakwizerwa ko adashobora kuba azanye icyorezo cya Covid-19 nk’uko Bonny Bamwisike, uhagarariye Diviziyo ya kane abitangaza.

Hashize igihe kirerekire mu duce dutandukanye two mu Majyaruguru ya Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaragara ugushyamirana kw’amoko y’abaturage biganjemo aborozi b’aba Homa n’abahinzi b’aba Lendu n’aba Luru , aho abarwana bakunze gukoresha ibikoresho nk’imihoro, imyambi ndetse n’imbunda nto zo mu bwoko bwa AK-47. Imirwano ihuza aya moko y’aba Lendu n’aba Luru yaherukaga mu 2002 ubwo abantu 150 bayigwagamo naho abagera ku bihumbi 15 bakavanwa mu byabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *