Umugande witwa Joseph Kintu yagiye kurega mu Rukiko Rukuru ikigo cy’igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti (Maristopes) impamvu cyemeye ko udukingirizo twa Life Guard dukwirakwizwa mu baturage, we yadukoresha akandura virusi itera SIDA n’Imitezi.
Kintu avuga ko udukingirizo twa Life Guard yatuguriye muri farumasi (pharmacy) yitwa Shifah mu karere ka Ibanda, arangije ajya mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Hashize igihe, Kintu yatangiye kumva uburibwe mu gitsina, maze ajya kwipimisha bamusangamo izi ndwara.
Kintu yifuza ko Leta ya Uganda yategegeka ikigo cy’ubuziranenge kigakora ubushakashatsi kugira ngo kimenye abantu udu dukingirizo twagizeho ingaruka, binyuze mu kubapima.
Leta ya Uganda yakwirakwije udukingirizo twa Life Guard mu 2019, icyo gihe abatuguze bakemangwa ubuziranenge bwatwo ngo kuko twari dufite udutobore ndetse hari n’ibyago by’uko twaturika mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Nk’uko igitangazamakuru The Observer cyabitangaje kuri uyu wa 6 Kanama, ubwo ubuziranenge bw’utu dukingirizo bwakemangwaga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Sarah Opendi yavuze ko mbere y’uko dukwirakwiza, tutigeze dupimirwa muri laboratwari y’ikigo gishinzwe ubuziranenge.
Ni uko iki kigo cyatangiye kudukwirakwiza, gusa ntihaciye kabiri tutarahagarikwa ku isoko. Abadukoresheje bose basabwe kujya kwipimisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, STDs kuko bishoboka ko haba hari abagize ibyago nk’ibya Joseph Kintu.


